Abanyarwanda 26 barimo n’abana birukanywe muri Uganda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba baturage bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba bavanywe muri gereza zitandukanye zo muri Uganda aho bari baragiye bafungirwa, bakanakorerwa iyicarubozo.

Bakigezwa ku mupaka, babanje gusuzumwa COVID-19 hanarebwa niba nta zindi ndwara cyangwa ibindi bibazo baba baragiriye muri gereza zo muri Uganda bari bafungiwemo.

Kuwa Mbere tariki 6 Ukuboza u Rwanda nabwo rwari rwakiriye abaturage barwo 35 bari birukanwe na Uganda. Mbere yaho nabwo iki gihugu cyari cyirukanye abandi banyarwanda 42.

Uganda ishinja aba baturage kuba intasi z’u Rwanda nyamara amakuru akavuga ko benshi muri aba birukanwa, babanza gusabwa kwiyunga ku mutwe w’iterabwoba wa RNC uyoborwa na Kayumba Nyamwasa, babyanga bagafungwa ndetse bakanakorerwa iyicarubozo.

Mu myaka ine ishize nibwo Abanyarwanda batangiye gutabwa muri yombi no gukorerwa iyicarubozo, u Rwanda rwagiye rusaba Uganda kureka ibi bikorwa ariko ibiganiro byakozwe hagati y’impande zombi nta musaruro byatanze.

Abanyarwanda 26 barimo n'abana birukanywe muri Uganda



source : https://ift.tt/3yggSbn
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)