Guterres yasabye Isi gushyigikira agaciro k’ikiremwamuntu hirindwa Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bikubiye mu butumwa yatanze kuri uyu wa 9 Ukuboza 2021 ubwo hizihizwaga imyaka 73 Loni ishyizeho amasezerano yo kurwanya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu n’iby’intambara.

Yasinywe mu 1948 nyuma ya Jenoside yakorewe Abayahudi, hemeranywa ko nta jenoside izongera kubaho ukundi (nubwo mu Rwanda yahabaye mu 1994).

Guterres yavuze ko kwimakaza umuco wo kurwanya jenoside no guhana abayikoze bituma harushaho kumvikana ingaruka zayo n’ibigomba kwitonderwa.

Yagaragaje ko mu bihe bitandukanye abatuye Isi bananiwe gufatanya ngo bahagarike banarwanye jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse n’iby’intambara.

Yakomeje ati “Kugira ngo duhagarike amakosa yakozwe mu bihe byahise, ni ngombwa ko dufatanya gushyigikira uburinganire n’agaciro k’ikiremwamuntu.”

Umuhango wo kuwizihiza wabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga, witabirwa n’abayobozi batandukanye bahagarariye ibihugu byabo muri Loni, banatanga ubutumwa mu izina ry’imigabane inyuranye aho buri wose wari uhagarariwe.

Hanumviswe ubuhamya bw’urubyiruko rwo mu bihugu byabayemo za jenoside, rusangiza abandi ubuzima rubayemo nyuma yayo, ibyo rushima byagezweho n’inzitizi rugihura nazo.

Umuyobozi w’Umuryango GAERG ugizwe n’Abahoze ari Abanyeshuri Barokotse Jenoside, Gatari Egide, yavuze ko nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urubyiruko rw’u Rwanda rwagaruye icyizere kubera kwisungana, ubuyobozi bwiza no kwiremamo inshuti hagati yabo.

Ati “Mbere na mbere ikituremamo icyizere n’uko turi kumwe n’ababohoye igihugu bayobowe na Perezida Paul Kagame. Dufite amahirwe yo kuba tukiri kumwe nabo.”

“Ubutumwa bwo guhagarika Jenoside bakanabanisha Abanyarwanda mu mahoro, ubumwe n’ubwiyunge byashyizweho na guverinoma hari icyo byaturemyemo. Gusa ikidusubizamo intege cya mbere ni imiyoborere myiza.”

Gatari yagaragaje ko bimwe mu bikibangamiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari ihungabana n’ubuzima bwo mu mutwe muri rusange, yemeza ko hari imikoranire n’inzego z’ubuzima mu guhangana nabyo.

Yongeye kwibutsa ko kuba ubutabera burambye butaraboneka ngo abagize uruhare muri Jenoside bacyidegembya mu bihugu bitandukanye bagezwe imbere y’inkiko, nabyo bigitera ishavu abarokotse.

Hashimangiwe ko umuco wo guhana, kurwanya ivangura n’ibindi byose bitandukanya abantu bikwiye kwimakazwa kandi hakabaho ubufatanye kugira Jenoside itazazubira ukundi.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu kwizihiza uwo munsi iragira iti “Twibuke inzirakarengane, turwanye jenoside.”

Magingo aya jenoside zemerwa na Loni ni enye zirimo iyakorewe Abayahudi,iyakorewe Abanya-Arménie, iyakorewe Abatutsi n’iy’Abanya-Cambodge.

Uyu muhango wabaye mu buryo bw'ikoranabuhanga
Umuyobozi w’Umuryango GAERG ugizwe n’Abahoze ari Abanyeshuri Barokotse Jenoside, Gatari Egide atanga ubutumwa muri uwo muhango
Abagize GAERG bifatanyije n'Isi kwizihiza uwo munsi



source : https://ift.tt/3DHvj9Q
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)