Umuhanzi Billie Eilish yahishuye ingaruka yahuye nazo nyuma yo kureba 'Pornographie' akiri muto #rwanda #RwOT

webrwanda
0

The New York Times yatangaje ko uyu muhanzi yavugiye mu kiganiro The Howard Stern Show, ko kureba filime z'urukozasoni byamwangije ubwonko , cyane ko yabitangiye akiri ku ntebe y'ishuri afite imyaka 11.

Uyu muhanzikazi w'imyaka 19 yavuze ko kureba filime z'urukozasoni ari ukwitesha agaciro. Ati 'Kureba filime z'urukozasoni ni ukwitesha agaciro. Narebye izi filime nyinshi mvugishije ukuri. Natangiye kuzireba ubwo nari mfite imyaka 11. Ntekereza ko byanyangirije ubwonko ndetse narangiritse kubera narebye izi filime nyinshi.'

Yakomeje avuga ko kureba filime z'urukozasoni byatumye atangira kugira ibyiyumviro byo gusambana mu gihe mbere atari yarigeze abitekereza.

Ati 'Nageze ku kigero cyo kuba nareba ikindi kintu[…] nari isugi. Nta kintu nari narigeze nkora, rero ibyo byanshyize mu bibazo, inshuro nke bwa mbere nakoze imibonano mpuzabitsina. Ni uko byagenze kuko numvaga icyo ari kintu ngomba gukora no gukururwa nacyo.'

Yakomeje avuga ko hari filime z'urukozasoni zimwe yarebye zirimo ihohotera, bigatuma na n'ubu kuri we agira inzozi mbi n'ibindi bibazo bijyanye gutora agatotsi.

Ati 'Mbabajwe no kuba kureba izi filime bikundwa cyane ndetse ndirakarira ku kuba naratekereje ko byari byiza. Uko igitsina cy'umugore kigaragara muri 'pornographie' bitandukanye n'uko gisanzwe kimeze. Abagore n'abakobwa ntabwo babikunda.'

Billie Eilish ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Amerika no ku isi kandi bakiri bato. Yamenyekanye mu bihangano bitandukanye birimo 'Happier Than Ever', 'Lovely' yakoranye na Khalid, 'Bad guy', 'When the party's over', 'Ocean Eyes, ,'Everything i wanted' n'izindi nyinshi.

Refe:New York Times



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-billie-eilish-ingaruka-yahishuye-ingaruka-yahuye-nazo-nyuma-yo-kureba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)