Header Ads Widget

Technology

Mu marira menshi Sergio Aguero yasezeye burun... - #rwanda #RwOT

Mu muhango wari witabiriwe n'abakinnyi b'ikipe ya mbere ya FC Barcelona, umuyobozi wa FC Barcelona, uwa Atletico Madrid n'umutoza Pep Guardiola wamutoje muri Manchester City, Kun Aguero yahisemo gusezera umupira w'amaguru kubera indwara y'umutima. Mu kiniga cyinshi Aguero yagize ati: "Ndi hano kugira ngo mbamenyeshe ko nafashe umwanzuro wo gusezera ku mupira w'amaguru burundu. Ni icyemezo maze iminsi 10 mfashe n'ubwo kubyakira bingoye".


Abajijwe icyo atazibagirwa mu gihe yari amaze muri Barcelona, Kun Aguero yatangaje ko yashimishijwe n'abafana iyi kipe ifite ati: "Natunguwe n'abafana b'iyi kipe uko banyakiriye byari agatangaza, ibihe byiza nabanyemo n'abakinnyi, abakinnyi bakiri bato nabyo sinabyibagirwa, gusa byose birarangiye".


Abajijwe uko yiyumvise ubwo bamubwiraga ko atazongera gukina, yavuze ko byari ibintu bikomeye. Ati: "Ntakubeshye mu byumweru bibiri byari bikomeye ndibuka ubwo nakoraga ikizamini cya mbere, bambwiye ko bigoye kuba nakomeza gukina ndetse ko nkwiye kuba nahagarika umupira w'amaguru, ariko njye sinabyumvaga gusa ubu ndimo ndagenda mbyakira".


Muri Manchester City niho yagiriye ibihe byiza 

Aguero w'imyaka 33 ubu ahanganye n'ibibazo by'imvune ndetse n'indwara y'umutima byose byamwibasiye kuva yagera muri Espagne, aho yari amaze gukinira Barcelona imikino itanu gusa. Umukino we wa nyuma muri FC Barcelona, Aguero yawukinnye tariki ya 30 Ukwakira 2021, ndetse aza kuva mu kibuga ajyanwa kwa muganga nyuma yo kugira ikibazo cy'umutima mu mukino hagati. Uyu rutahizamu ufite amateka akomeye muri shampiyona y'u Bwongereza 'Premier League' by'umwihariko muri Manchester City, asezeye umupira w'amaguru amaze gutsinda ibitego 427 mu mikino 786 yakinnye.


Aha niho ubuzima bwatangiye kwanga


Aguero yasezeye burundu kuri ruhago no muri FC Barcelona yari amazemo amezi atagera kuri atandatu



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112604/mu-marira-menshi-sergio-aguero-yasezeye-burundu-kumupira-wamaguru-112604.html

Post a Comment

0 Comments

Nature