Ibitaramo, utubyiniro n'utubari byongeye gufungwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inama y'Abamanisitiri yaraye iteranye yiga ku ngamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, yafashe umwanzuro ko ibitaramo, utubari n'utubyiniro bihagarikwa.

Ni inama yari iyobowe na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yabaye ku mugoroba w'ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 14 Ukuboza 2021.

Mu mpinduka zakozwe mu mabwiriza yo kwirinda COVID-19, harimo ko ibitaramo by'umuziki, utubyiniro, live bands, Karaoke byabaye bihagaritswe.

Gusa harimo ingingo itarasobanurwa neza ivuga ko Konseri zateguwe zizajya ziba zabanje kwemeza n'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Iterambere.

Bihagaritswe mu gihe hari ibitaramo byari biteganyijwe kuba muri iyi minsi harimo icya Chorale de Kigali cyari kuzaba tariki 18 Ukuboza 2021.

Ibitaramo byaherukaga gufungurwa mu ntangiriro z'Ukwezi k'Ukwakira 2021.

Ibitaramo bihagaritswe mu gihe abanyakigali bari bamaze gusogongera ku buryohe bwabyo, hari nk'ibyabaye bihuruza imbaga harimo icya Omah Lay, Rema, Koffi Olomode, Imyaka 10 ya Bruce Melodie mu muziki n'ibindi.

Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 14 Ukuboza 2021 pic.twitter.com/CwdEWutTmZ

â€" Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) December 14, 2021

Ibitaramo byahagaritswe



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ibitaramo-utubyiniro-n-utubari-byongeye-gufungwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)