Grand P yahaye gasopo umuhanzi w'Umunye-Congo wagaragaye ari mu bihe byiza n'umukunzi we[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Grand P yahaye gasopo uyu muhanzi kubera amafoto atandukanye yamugagaje arikumwe n'uyu mukunzi we basa nabahuje urugwiro.

Grand P upima ibiro 25 ufite uburwayi butuma adakura ngo agire igihagararo, ubwo yihanangirizaga uyu mugabo yifashishije amafoto ari gukora imyitozo asa n'umuntu urikubaka umubiri.

Ku wa gatandatu, Grand P yifashishije urukuta rwe rwa facebook, yashyizeho ifoto akora imyitozo ngororamubiri, ashyiraho n'ifoto yuyu muhanzi wo muri Congo uzwi ku mazina ya Roga Roga arikumwe na Eudoxie Yao.

Grand P yahaye gasopo uyu muhanzi yifashishije aya mafoto,Grand P yagize ati'Murumuna wanjye Roga Roga ndakwubaha cyane hamwe nabanyekongo bose … Ariko inzira ushaka gucamo ntabwo ari nziza kuri wowe, ntukishimishe wegera umugore wanjye bitabaye ibyo nzabyitwaramo nabi ni umuburo . Murakoze. '.




Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/grand-p-yahaye-gasopo-umuhanzi-w-umunye-congo-wagaragaye-ari-mu-bihe-byiza-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)