Dominic Ashimwe yasoje icyiciro cya kabiri cy... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku bazi amateka n'urugendo rwo kuza gushaka ubuzima muri Kigali avuye i Rubavu aho avuka, bibuka ko Dominic atigeze ahisha kuvuga ko kwiga kwe atabibonaga na gato kubera inshingano z'umuryango we zitamworohereje kuba yakomeza amasomo ye.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukuboza 2021, Dominic Ashimwe ni umwe mu banyeshuri 444 barangije muri Kaminuza ya Mount Kenya, akaba asoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu itangazamakuru n'itumanaho (Mass Media and Communication).

Asoje kaminuza ari mu bafite amanota menshi (First Class) ibintu avuga ko yarI afite nk'intego n'inzozi agitangira kwiga ariko akabona kubigeraho ari nko guterera umusozi uhanamye.

Yabwiye INYARWANDA ati 'Sinabashije gukomeza Kaminuza mu gihe nari mbikeneye kubera impamvu z'ubushobozi buke ndetse n'uruhuri rw'inshingano z'umuryango wanjye nari mpetse ku mugongo wanjye, wenda bitari ngombwa ko nzibwira abantu.'

'Nyuma y'igihe Imana iciye inzira, nagiye kwiga ariko binsaba kwiyishyurira buri kimwe cyose kuko ntawe nari mfite ubimfasha. Ibi byatumye niha intego yo kwiga nshyizeho umwete nk'umuntu wiyishyurira, kuko nabaga nzi imvune byansabye ngo mbone amafaranga y'ishuri.'

Uyu muhanzi avuga ko 'Uyu munsi kwibona nsoje kaminuza muri 'First Class Honours' nkibuka uko kwiga byari inzira z'ibizigu kuri njye, bituma mpamya ko Imana yacu ari Imana ikora ibikomeye umutima ubabaye ikawuremera ibiwunezeza biwukwiriye.'

Yavuze ko atabona inyunguramagambo ikwiye ngo atangarize Isi yose gukomera kw'Imana ariko 'ndagira ngo mbwire umuntu wese uri guca mu bibazo atazi aho bimuganisha, yaburiye izina abyita, atabona aho igisubizo kizava, yumva gupfa bimurutira kubaho n'ibindi bibabaza umutima nk'ibyo.'

Akomeza ati 'Dufite Imana ifite ubushobozi bwo guhindukiza amateka y'umuntu mu kanya gato cyane agahinduka ubuhamya bushya kandi bikemera pe.'

Dominic avuga ko atariyumvisha ko yasoje Kaminuza. Akavuga ko intambwe yateye mu buzima ikwiye no kubera abandi urugero, ko 'Ni Imana iceceka kandi iri gukora'.


Umuhanzi Dominic Ashimwe yasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza afite amanota menshi 'First Class'

Dominic ni umwe mu banyeshuri 444 barangije muri Kaminuza ya Mount Kenya

Dominic yavuze ko yatinze kurangiza Kaminuza kubera impamvu z'ubushobozi buke ndetse n'uruhuri rw'inshingano

Dominic agaragaza ubuhangange bw'Imana agira ati 'Ni Imana yitamurura mu gihe bose babona ko byanze. Ni Imana izi aho ikora uwariraga akaririmba'



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112461/dominic-ashimwe-yasoje-icyiciro-cya-kabiri-cya-kaminuza-afite-amanota-menshi-112461.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)