Abakinnyi b'abanyarwanda 10 ba ruhago bagiye gusoza umwaka wa 2021 bakurikirwa cyane kuri Instagram #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abana bamwe uzumva bavuga ngo ninkura nzaba Messi, Ronaldo n'abandi, ni ikigaragaza uburyohe bwa ruhago, akaba ari na wo mukino ukunzwe mu Rwanda kurusha izindi siporo zose ndetse ikaba inakurikiranwa n'abantu batari bake hano mu Rwanda kandi b'ingeri zose, ari na yo mpamvu usanga abakinnyi bayikina baba bakurikiranwa umunsi ku munsi yaba mu mibereho yabo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter, Facebook na Instagram.

Instagram ni urubuga nkoranyambaga rurimo gukoreshwa cyane muri iyi minsi, ibyamamare binyuzaho amakuru yabyo ya buri bunsi, ibyo bakora, uko biriwe, ikintu kidasanzwe cyababayeho mu buzima uzasanga ariho bazihutira kukinyuza mbere y'ahandi.

Uyu munsi tugiye kubagezeho urutonde rw'abakinnyi ba ruhago 10 b'abanyarwanda bagiye gusoza ubwaka wa 2021 bakurikirwa cyane kuri Instagaram.

Uru rutonde twarukoze twifashishije inkuta za Instagram z'aba bakinnyi. Aha twarebye buri mukinnyi w'umunyarwanda yaba ukina mu Rwanda cyangwa se akina hanze yarwo.

Kagere Meddie ni we uyoboye uru rutonde aho yenda gukuba inshuro 2 umukurikiye ari we Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Haruna Niyonzima.

Dore urutonde rw'abakinnyi 10 bakurikirwa cyane

1. Meddie Kagere â€" Simba SC (Tanzania)

Meddie Kagere ni rutahizamu w'umunyarwanda ukinira ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania, aza ku mwanya wa 1 mu bakinnyi b'abanyarwanda bakurikirwa cyane kuri Instagram aho akurkirwa n'abantu ibihumbi 646.

2. Haruna Niyonzima â€" AS Kigali (Rwanda)

Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Haruna Niyonzima, ukinira ikipe ya AS Kigali ni uwa kabiri mu bakinnyi b'abanyarwanda ukurikirwa n'abantu benshi kuri Instagram aho akurikirwa n'abantu ibimbi 335.

3. Yannick Mukunzi â€" Sandvikens IF(Sweden)

Ni umukinnyi ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Sandvikens IF muri Sweden ndetse n'ikipe y'igihugu Amavubi, akaba aza ku mwanya wa gatatu mu bakinnyi ba ruhago b'abanyarwanda bakurikiranwa cyane kuri Instagram aho akurikirwa n'abantu ibihumbi 129.

4. Kimenyi Yves â€" Kiyovu Sports

Umunyezamu wa Kiyovu n'Amavubi, Kimenyi Yves aza ku mwanya wa 4 mu bakinnyi b'abanyarwanda bakurikirwa n'abantu benshi kuri Instagram aho akurikirwa n'abantu ibihumbi 78.9.

5. Usengimana Faustin â€" Police FC (Rwanda)

Myugiriro ukina mu mutima w'ubwugarizi, Usengimana Faustin, akinira ikipe ya Police FC mu Rwanda, akaba ari no mu bakinnyi bamaze kumva uburyohe bw'umwenda w'ikipe y'igihugu inshuro nyinshi aza ku mwanya wa 5 mu bakinnyi bakurikiranwa cyane kuri Instagram aho akurikirwa n'abantu ibihumbi 53

6. Rwatubyaye Abdul â€" FC Shkupi (Macedonia)

Rwatubyaye Abdul myugariro w'Amavubi ukina nk'uwabigize umwuga mu ikipe FC Shkupi muri Macedonia, aza ku mwanya wa 6 aho akurikirwa n'abantu ibihumbi 49.

7. Sugira Ernest â€" AS Kigali (Rwanda)

8. Jacques Tuyisenge â€" APR FC (Rwanda)

Jacques Tuyisenge ni rutahizamu w'ikipe ya APR FC. Mu gukurikiranwa ku rubuga rwa Instagram uyu mukinnyi araza ku mwanya wa 8 aho akurikirwa n'abantu ibihumbi 40.7

Rutanga Eric â€" Police FC (Rwanda)

Myugariro w'ibumoso w'ikipe ya Police FC, Rutanga Eric bakunze kwita Kamotera, aza kumwanya wa 9 mu bakinnyi bakurikirwa cyane aho akurikirwa n'abantu ibihumbi 39.7.

10. Iradukunda Jean Bertrand â€" Township Rollers (Botswana)

Iradukunda Jean Bertrand rutahizamu w'umunyarwanda ukinira ikipe ya Township Rollers ni we ufunga uru rutonde aho akurikirwa n'abantu ibihumbi 30.5



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-b-abanyarwanda-10-ba-ruhago-bagiye-gusoza-umwaka-wa-2021-bakurikirwa-cyane-kuri-instagram

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)