Uretse imvune ikomeye yagize mu mpera za shampiyoma, umwaka w'imikino kuri Yannick Mukunzi ntabwo wageneze neza kuko ikipe ye ya Sandvikens IF ku munota wa nyuma yabuze amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya kabiri.
Wari umwaka w'imikino batangiye neza kugeza ku mikino ibanza irangiye, mu mikino yo kwishyura niho bagiye batakaza bya hato na hato kugeza babuze amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro kabiri muri Sweden nk'intego bari batangiranye.
Iyi kipe yari ifite intego zo kuzamuka mu cyiciro cya kabiri, yaje gusoza ku mwanya wa 3 n'amanota 58, Dalkurd ya kabiri ifite 62 mu gihe Brommapojkarna ya mbere ari nayo yazamutse yari ifite 74.
Aganira n'ikinyamakuru ISIMBI, Yannick Mukunzi avuga ko nabo byabababaje gusigara kuko ari ntego bari batangiranye kandi byashobokaga.
Ati " Imikino ibanza yo twari tumeze neza ahubwo retour niyo yadutonze dutakaza imikino myinshi kandi twari dukwiriye kuba twayitsinda ikaba ari yo ntandaro yaje gutuma dutakaza umwanya wacu ntitwagira amahirwe yo kuzamuka."
Umukino watumye bava ku cyizere cyo kuzamuka ni umukino yavunikiyemo aho avuga ko wababaje cyane nk'ikipe kuko bagombaga kuwutsinda.
Ati "Ikindi umukino watubabaje cyane ni umukino twakinnye akaba ari na wo navunikiyemo, uyo mukino twari dufite amahirwe yo kuwutsinda 100/100 ariko na wo turawutakaza kandi byoroshye akaba ari na wo watumye dusigara kumwanya wa gatatu."
Uyu mukino ni umukino batsinzwemo na Täby FC 3-1 mu mpera z'Uwakira, akaba yaragiriyemo imvune ikomeye yo mu ivi ubu akaba ategereje kubagwa.
Yannick Mukunzi amaze imyaka 3 akinira ikipe ya Sandvikens IF muri Sweden, bakaba barimo bagerageza kuzamura iyi kipe mu cyiciro cya mbere ariko ntibirabakundira.