Abasifuzi bari bagiye gukubitwa iz'akabwana bakijijwe na Polisi i Rubavu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'umukino wahuje ikipe ya AS Kigali na Etincelles FC, abafana ba Etincelles biraye mu kibuga basagararira abasifuzi bari basifuye uyu mukino bakizwa na polisi.

Etincelles FC yari yakiriye AS Kigali mu mukino w'umunsi wa 8 washampiyona y'icyiciro cya mbere umwaka w'imikino wa 2021-22.

Uyu mukino waraye ubereye kuri Stade Umuganda i Rubavu ntabwo warangiye neza kuko abasifuzi bawusifuye batabawe na Polisi yari yaje gucunga umutekano.

Abasifuzi basifuye uyu mukino bari bayobowe na Ugirashebuja Ibrahim wasifuye hagati, Bwiriza Nonathe na Ndayishimiye Dieudonne na Akingeye Isham wari umusifuzi wa 4.

Etincelles FC niyo yabonye igitego cya mbere ku munota wa 50 gitsinzwe na Akayezu Jean Bosco.

Iminota y'umukino 90 yarangiye AS Kigali itarishyura iki gitego, benshi batunguwe no kubona umusifuzi wa 4, Akingeneye Isham yazamuraga iminota 10 y'inyongera ni mu gihe nta kintu gikomeye cyari cyabaye.

Sugira Ernest yaje kwishyurira AS Kigali ku munota wa 102', umukino warangiye ari 1-1.

Ibi bikaba byababaje cyane abafana ba Etincelles bahise binjira mu kibuga bashaka gukubita abasifuzi kubera kutishimira imyitwarire yabo.

Polisi yahise yinjira mu kibuga guhosha izi mvururu no gucungira umutekano abasifuzi.

Abafana basohotse bajya gutegerereza abasifuzi hanze ya Stade, amakuru avuga ko n'imyenda y'abasifuzi bari basize mu rwambariro bayitumyeho bakayibazanira mu kibuga, ni mu gihe polisi ari yo yabasohoye muri Stade.

Umukino warangiye bose bashaka kwirundira mu kibuga ngo bakubite abasifuzi
Polisi yahise itabara, isohora abafana muri Stade isagara icungiye umutekano abasifuzi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abasifuzi-bari-bagiye-gukubitwa-iz-akabwana-bakijijwe-na-polisi-i-rubavu

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)