Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw'u Bufaransa uregwa Jenoside araburanishirizwa i Paris #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Claude Muhayimana wahoze ari umushoferi wa Hoteli ya Guest House de Kibuye, ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenosude aratangira kuburanishwa n'Urukiko rwa rubanda rw'i Paris.

Akurikiranyweho ibyaha bibiri ari byo Ubufatanyacyaha mu byaha bya Jenoside ndetse n'ibyaha byibasiye inyokomuntu bikaba ari ibyaha bikomeye bisanzwe biburanishwa na ruriya rukiko rwa Rubanda.

Yatangiye gukurikiranwa muri 2011 ubwo Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwashyiragaho impapuro zo kumuta muri yombi biza gushimangirwa n'ubusabe bw'Umuryango CPCR uharanira ko abakekwaho Jenoside bari mu bihugu by'i Burayi baburanishwa ubwo watangaga ikirego.

Mu rubanza aregwamo rutangira kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ugushyingo 2021, hateganyijwemo kumvwa ubuhamya bwa bamwe mu barokokeye mu Burengerazuba bw'u Rwanda.

Muhayimana Claude akekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo kwica Abatutsi muri Jenoside mu bice binyuranye mu mujyi wa Karongi yahoze ari Kibuye.

Avugwaho kuba yaratwaraga Interahamwe zabaga zigiye kwica Abatusti ku misozi itandukanye i Karongi nka Bisesero ndetse na Gitwa akaba anakekwaho kugira uruhare mu gitero cyagabwe ku ishuri.

Biteganyijwe ko urubanza rwe ruzamara hafi ukwezi kuko bitegayijwe kuzarangira tariki 15 Ukuboza 2021.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Umunyarwanda-ufite-ubwenegihugu-bw-u-Bufaransa-uregwa-Jenoside-araburanishirizwa-i-Paris

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)