Umunyamideli yavuze akaga yahuye nako kubera gukundana n'ibyamamare birimo igikomangoma Harry #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Madamu Florence St George yakundanye n'igikomangoma Harry mu 2011, ariko ngo yahoraga ahangayikishijwe n'ibitangazamakuru byamuhoragaho bitewe no gukundana n'uyu mugabo wifuzwaga na benshi.

Uyu munyamideli w'imyaka 35 wahindutse umubumbyi, yavuze ko ubuzima bwe bwarangiye "mu buryo butunguranye" ubwo bombi batangiraga gusohokana.

Yavuze ko yahanganye n'ubwo buzima bwe bushya bwari bugoye cyane

Florence uzwi cyane nk'umuntu ukunda kubohoka,yatangarije ikinyamakuru Stella ko inshuti ze biganye "babajijwe" ndetse ko abapaparazi baje gukambika ku irembo ry'iwabo kugira ngo bajye babona ibyo bandika

Uyu mugore ukunda ububumbyi,yashakanye n'umugabo utunze miliyoni nyinshi witwa Henry St George mu 2014, yagize ati: "Nakuriye ingofero yanjye abantu bashobora kwihanganira buriya buzima, ariko nari nzi ko njye ntabishobora.

"Nubwo icyo gihe byari bibabaje, ndumva mfite amahirwe kuba umubano wacu warabaye muto."

Uyu mubyeyi w'abana babiri kandi yakundanye n'umunyabigwi wa F1, Jenson Button, imyaka ibiri mbere yuko ahura na Prince Harry.

Yatangarije Sunday mag ko kuba itangazamakuru ryo hirya no hino ryaramuhoragaho kubera gukundana n'ibyamamare byamuteye guhangayika, avuga ko "yabanye nabyo kuva akiri umwangavu".

Florence yavuze ko yinjiye mu bubumbyi mu rwego rwo gutuza no kwirengagiza amaganya ye ndetse no guhangana n'ihungabana yagize nyuma yo kubyara.

Florence ari ku rutonde rurerure rw'abakobwa Igikomangoma Harry cyakundanye nabo barimo Camilla Thurlow n'umuririmbyi w'injyana ya Pop, Mollie King.

Benshi mu bahoze bakundana na Harry bashinja ibwami ko bahatiwe "guca umubano" nawe nyuma yo gushyingiranwa na Meghan bafitanye abana 2 ubu.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umunyamideli-yavuze-akaga-yahuye-nako-kubera-gukundana-n-ibyamamare-birimo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)