Tumaini Byinshi na Gentil Misigaro bakoranye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tumaini Byinshi ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Abafite ikimenyetso' imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 3 kuri Youtube, n'izindi zitandukanye, yahumurije abantu batarabona urubyaro, abagenera ubutumwa binyuze mu ndirimbo 'Aracyakora' yakoranye na Gentil Misigaro wamamaye mu ndirimbo 'Biratungana'. 'Aracyakora' ni indirimbo ibyinitse irimo udushya tunyuranye nk'aho Gentil Misigaro atangira abwiriza ahamya imbaraga z'Imana, hakanagaragaramo umuzungukazi uba yizihiwe cyane abyinira Imana yamwiyeretse.


Tumaini Byinshi ari mu baramyi bagezweho muri iyi minsi

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Tumaini Byinshi yavuze ko yanditse iyi ndirimbo agamije gutanga ihumure ku bantu batarabona urubyaro. Ni nyuma y'uko yari amaze kubona inkuru nziza y'umubyeyi wari warabuze urubyaro ariko Imana ikaza kumukorera igitangaza. Ati "Indirimbo nakoranye na Gentil Misigaro twayise 'Aracyakora', irimo amashimwe, ihumure no guhamya. Itangira ivuga intimba Sarah na Hana bari bafite ku bwo kubura urubyaro ariko ku bwo kwihangana bizeye Imana irabasubuza. Ni benshi rero kuri ubu babiciyemo bari gushima".

"Harimo kandi n'ihumure ku bakibirimo, bakomere kuko Yesu ARACYAKORA. Ni indirimbo yakozwe mu buryo butangaje kuko ni project (umushinga) imaze imyaka 3 tubitegura ariko ntibikunde kugena igihe tuzayikorera byaratugoye ariko iki ni cyo gihe cy'Imana. Mu by'ukuri indirimbo nayanditse ndi mu bihe bisanzwe nari imuhira bisanzwe numva melody iramanutse ndatangira ndaririmba. Gusa nari mu bihe by'amashimwe. Hari aba mama babiri b'inshuti zacu bari bamaze igihe kinini batabyara kandi tubasengera, umwe muri bo yari yabyaye bintera umunezero ariko kandi nzirikana ko hari n'abari inyuma ni ko kubahumuriza mu ndirimbo".

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'ARACYAKORA' YA TUMAINI FT GENTIL


Tumaini Byinshi yavuze impamvu yahisemo Gentil Misigaro ngo bakorane iyi ndirimbo, avuga ko ari umuhanzi w'umuhanga cyane anamushimira inkunga yamuteye kugira ngo iyi ndirimbo imere neza. Ati "Gentil ni njyewe wamusabye ko twakorana, kandi tumaze guhura Gentil nk'umuririmbyi w'umuhanga, umwanditsi mwiza, umucuranzi mwiza, yayikozeho akazi kenshi kugira ngo ibe imeze neza, ndamushimiye, aratandukanye, ni umukozi w'Imana". Yakomoje ku mishinga ari gutegura mu minsi iri imbere ati "Mu by'ukuri ntabwo nicaye ndi gutegura Album ya 2 kandi izaba irimo indirimbo nziza zikoze neza".


Tumaini Byinshi (ibumoso), Gentil Misigaro (hagati) na Adrien Misigaro (iburyo)

Tumaini utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Gentil Misigaro utuye muri Canada, muri iyi ndirimbo 'Aracyakora' bakoranye baririmbamo bati "Umva ngufitiye inkuru nziza, iyabikoreye Hana na Sara, nawe yabigukorera, ntabwo ijya irobanura ku butoni, oya. Intimba n'imibabaro wamaranye igihe Sarah we none urahetse, wamaze igihe gito mu isinagogi utemba amarira Hana we none urashima. Ngaho haguruka wamamaze uvuge amakuru ko uwo twizeye afite imbaraga, haguruka wamamaze utange ubuhamya ko uwo twizeye aracyakora".

Abantu batari bacye banyuzwe cyane n'iyi ndirimbo 'Aracyakora' ahanini bitewe n'amagambo akomeye aba baririmbyi bayiririmbamo ndetse n'uburyo bagaragara babyina ubona bishimye cyane. Umuramyi Israel Mbonyi ukunzwe bihebuje mu muziki wa Gospel ari mu bamaze kugaragaza ko bakozwe ku mutima n'iyi ndirimbo, ibi akaba yabitangaje anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram akurikirwaho n'abarenga ibihumbi 242. Yafashe amashusho mato y'iyi ndirimbo ayasangiza abakunzi be, munsi yayo arandika ati "Muranejeje kweri. Imigisha minshi Gentil na Tumaini".  Kuri Youtube iyi ndirimbo imaze gutangwaho ibitekerezo birenga 169.


Israel Mbonyi yanyuzwe cyane n'indirimbo 'Aracyakora'

Tumaini Byinshi ni umuramyi w'umuhanga ufite igikundiro cyinshi mu muziki acyesha indirimbo ye yise 'Abafite ikimenyetso' imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni eshatu ku rubuga rwa Youtube mu mwaka umwe gusa imazeho. Ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo yatumbagije ubwamamare bwe, hari abantu babanje gukeka ko ari indirimbo ya Israel Mbonyi bitewe n'uburyo imyandikire yayo yenda kumenya nk'iza Mbonyi ndetse n'ijwi rya Tumaini hari ukuntu ryenda kumera nk'irya Mbonyi. Nyuma yayo, Tumaini yakoze izindi nazo zakunzwe zirimo; Nafashe umwanzuro, Intsinzi, Tuza waremewe, n'izindi. 

Ibyihariye kuri Gentil Misigaro watangiwe ubuhamya bwiza na Tumaini


Gentil Misigaro wisunzwe na Tumaini Byinshi bagakorana indirimbo 'Aracyakora', ni umuramyi w'umuhanga mu buryo budashidikanywaho akaba yaranabyerekanye mu gitaramo cy'amateka yakoreye mu Rwanda mu ntangiriro za 2019 aho yacuragishije gitari n'amenyo. Yacuranze umuziki wa LIVE waryoheye benshi na n'ubu bakirahira igitaramo cye cyitabiriwe n'ibyamamare nka King James, Patient Bizimana, Uncle Austin, Israel Mbonyi, Alex Muyoboke, Apotre Masasu, Miss Shanitah Umunyana, Miss Igisabo (Hirwa Honorine) n'abandi. Si ibyo gusa ahubwo ubuhanga bwe bugaragarira no mu myandikire y'indirimbo ze, bugasemburwa n'impano y'ijwi ryiza afite. 

Bimaze kuba nk'ihame ko Gentil Misigaro akorana indirimbo n'abandi baramyi zigakundwa bitangaje, urugero ni 'Buri munsi' yakoranye na Adrien Misigaro imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 4.9, hakaza kandi 'Umbereye maso' yakoranye na Nice Ndatabaye imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 5.5 kuri Youtube ndetse akaba ari nayo ndirimbo ifite agahigo ku kuba iya mbere imaze kurebwa cyane mu ndirimbo z'abahanzi ba Gospel mu Rwanda. Hari kandi 'Hano kw'isi' yakoranye na Adrien Misigaro, 'Hari imbaraga' yakoranye n'abo mu muryango we 'Legacy Fam', 'Nzamura' yakoranye na Fortran Bigirimana, 'Ndaje' yakoranye na Prosper Nkomezi, n'izindi. Kuri ubu hitezwe indirimbo ashobora kuzaririmbana n'umugore we Rhoda Misigaro.


Gentil Misigaro ni umuramyi, umwanditsi w'indirimbo akaba n'umu Producer


Tumaini Byinshi yamamaye mu ndirimbo 'Abafite ikimenyetso'


Israel Mbonyi yavuze ko yanejejwe cyane n'indirimbo 'Aracyakora' ya Tumaini na Gentil

REBA HANO 'ARACYAKORA' INDIRIMBO NSHYA YA TUMAINI FT GENTIL


REBA HANO 'ABAFITE IKIMENYETSO' YA TUMAINI BYINSHI




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111706/tumaini-byinshi-na-gentil-misigaro-bakoranye-indirimbo-aracyakora-yishimiwe-na-benshi-bari-111706.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)