Umuntu wari ukuze kurusha abandi ku isi yitab... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inkuru y'akababaro mu gihugu cya Philippines nyuma y'urupfu rw'umukecuru witwa Francisca Susano wari ukuze kurusha abandi muri iki gihugu ndetse n'isi yose muri rusange. Uyu mukecuru ukomoka mu gihugu cya Philippines yavutse kuwa 11 Nzeri, 1897 akaba yaritabye Imana ahagana saa kumi n'ebyiri n'iminota mirongo ine n'itanu z'umugoroba, kuwa mbere w'icyi cyumweru.

Ikinyamakuru Daily Star cyatangaje ko Francisca Susano yitabye Imana ku myaka 124 y'amavuko iwe mu rugo ruri mu mujyi wa Kabankalan mu ntara ya Negros Occidental, muri Philippines.




Francisca Susano yavutse mu kinyejana cya 19

Nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru Dailymail, mbere yo guca aka gahigo ku muntu ukuze kurusha abandi ku isi, Guiness World Records yabanje gukora ubushakashatsi mu rwego rwo kumenya imyaka y'uyu mukecuru. Nyuma yaho muri Nzeri uyu mwaka, aza kwandikwa mu gitabo cy'abantu baciye uduhigo ku isi nk'umuntu ukuze kurusha abandi ku isi.

Amakuru avuga ko hataramenyekana icyo uyu mukecuru wari ukuze kurusha abandi ku isi yazize, gusa bivugwa ko nta kimenyetso na kimwe cya COVID-19 yagaragazaga.

Francisca, kugera kuri uyu wa Mbere ni we muntu rukumbi wavutse mu kinyejana cya 19 wari ukiri kuri iyi si. Yavutse mu gihe igihugu cya Philippines cyari kikiyoborwa n'ab'Abanya-Espagne ndetse no mu gihe umwamikazi Victoria yari ku ntebe y'ubwami bw'Abongereza.

Nyuma yo kubura uyu mukecuru wari ukuze kurusha abandi ku isi, ubuyobozi bw'umujyi wa Kabankalan bwatangaje ko bubabajwe cyane no kubura uyu mukecuru kandi ko azahorana icyubahiro ndetse azahora ari icyitegererezo kuri bo.

Guiness World Records iherutse nabwo gutangaza urupfu rw'umugabo wari ukuze kurusha abandi kw'isi witwaga Don Emilio witabye Imana ku myaka 113, akaba yaritabye Imana nyuma y'iminsi ine gusa akoze isabukuru y'imyaka 113 y'amavuko.

Urupfu rw'uyu mugabo rwabaye hadashije igihe kinini atangajwe nk'umuntu ukuze kurusha abandi ku isi, kuko yaciye aka gahigo kuwa 30 Kamena, 2021. Urupfu rwe rwababaje abantu benshi ku isi nkuko babigaragaje ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111849/umuntu-wari-ukuze-kurusha-abandi-ku-isi-yitabye-imana-ku-myaka-124-yamavuko-111849.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)