Umuhanzi Niyo Bosco avuga iki ku byerekeranye n'urukundo? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niyo Bosco
Niyo Bosco

Yagize ati “Inkuru y'urukundo rwanjye ni uko ntarwabayeho”.

Umunyamakuru yongeye kumubaza ati “Ubwo se ntukunda? Ntugira amarangamutima? Iyo uyagize uyashyira he?”

Niyo Bosco yamusubije agira ati “None se iyo ugize amarangamutima, ni ‘automatique' ko hari uwo uyagirira? Hari ubwo uyagira akaguma muri wowe. Amarangamutima atagumye mu mutima yajya he?”

N'ubwo Umuhanzi Niyo Bosco avuga ko nta mukunzi afite muri iki gihe, ariko ngo yifuza ko nyuma yo gusohora Album ye ya mbere yise ‘Ubumuntu', ubu irimo gutunganywaho utuntu dukeya twa nyuma nk'uko bisobanurwa n'Umufasha mu bijyanye n'umuziki we (Manager) witwa Mulindahabi Irénée, Album ye ya Kabiri ngo yazaba iriho indirimbo z'urukundo, kandi zishingiye ku bitekerezo bituruka mu bantu.

Mulindahabi ati “Niyo Bosco yifuza ko Album ye ya kabiri yazaba iriho indirimbo z'urukundo, kandi akaririmba ibintu bivuye mu bantu, ariko by'urukundo. Ni muri urwo rwego yasabye abafana be ko bakwindika inkuru zabo z'urukundo, bakazishyira ku rubuga rwa ‘Instagram' rwa Niyo Bosco, cyangwa se urwa Mulindahabi Irénée.

Umunyamakuru Mulindahabi ni umwe mu bafasha Niyo Bosco mu bikorwa bye bya muzika
Umunyamakuru Mulindahabi ni umwe mu bafasha Niyo Bosco mu bikorwa bye bya muzika

Mulindahabi yakomeje avuga ko inkuru izahiga izindi muri eshanu za mbere, hagendewe ku mubare w'abazirebye, ndetse n'ibyo bazivuzeho, Niyo Bosco azayikoramo indirimbo, ariko ngo n'uwatanze iyo nkuru y'urukundo izaba yabaye iya mbere, mbere y'uko Niyo Bosco ayihimbamo indirimbo, bazabanza kumubaza niba yakwemera kumenyekana ko ari we wayitanze, mbese niba yemera ko imyirondoro ye igaragara, cyangwa niba ashaka ko bafata inkuru ye gusa, ariko we ntamenyekane.

Mulindahabi ati “Tuzabanza kubaza uzaba waratanze iyo nkuru y'urukundo izaba yabaye iya mbere Niyo agiye kuririmbamo indirimbo, tumubaze niba yemera kugaragara muri iyo ndirimbo, akamenyakana abyemeye. Ariko atanashatse kugaragara, Niyo Bosco azaririmba inkuru y'urukundo uwo muntu azaba yaratanze ariko we ntamenyekane”.

Reba indirimbo ‘Ishyano' ya Niyo Bosco




source : https://ift.tt/3CAChg1
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)