U Rwanda rwungutse abahanga mu kuba Indorerezi mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abahuguwe uko ari 20 baturutse mu Ngabo za RDF, bayasoje bafite ubunararibonye mu guhugura abandi kuba Indorerezi mu butumwa bw
Abahuguwe uko ari 20 baturutse mu Ngabo za RDF, bayasoje bafite ubunararibonye mu guhugura abandi kuba Indorerezi mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye N

Mu gihe bari bamaze bahugurirwa kuzahugura abandi, aba Ofisiye 20 batoranyijwe mu Ngabo z'u Rwanda, bigishijwe n'abarimu bo mu bihugu birimo Brazil, u Budage, Uruguay ndetse na Nigeria.

Abarangije aya mahugurwa barimo Maj. Catherine Mutegaraba, bahamya ko barushijeho kumenya uko Indorerezi zitwara, imikorere ikwiye, ubwirinzi n'imibanire hagati yazo n'abaturage mu gihe cyo kubungabunga amahoro, bigafasha gusohoza neza ubutumwa bw'Umuryango w'Abibumbye.

Yagize ati: “Aya mahugurwa atwongereye ubushobozi bw'ubumenyi buhagije mu kwigisha abazaba indorerezi. Ubusanzwe mu gihe cyo kwigishwa amasomo nk'aya, abahugura bajyaga baturuka mu bihugu bya kure, kubera ko tutagiraga Abanyarwanda bafite ubwo bumenyi. Rimwe na rimwe hakaba nk'ibyo bamwe muri bagenzi bacu bigishijwe ariko ntibabyumve mu buryo bwimbitse, kubera ururimi batumva neza. Kuba duhuguwe tukagera ku rwego rwo kwigisha n'abandi; ni amahirwe akomeye cyane igisirikari cy'u Rwanda cyungutse, azatuma benshi bunguka ubwo bumenyi, ku buryo aho bazajya boherezwa hose, ibyo bazaba bashinzwe bazabikora uko bikwiye”.

Abitabiriye aya mahugurwa, bayasoje bari ku rwego, rwemewe rw'Umuryango w'Abibumbye (UN) rwo guhugura bagenzi babo yaba hano mu Rwanda, bakazatoranywamo n'abazajya boherezwa na UN kwigisha no mu bindi bihugu byo hirya no hino ku isi.

Rtd Col. Jill Rutaremara
Rtd Col. Jill Rutaremara

Rtd Col Jill Rutaremara, Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, yasabye abasoje aya mahugurwa guharanira kuba intangarugero no kubitoza abandi. Yagize ati: “Muri iki gihe bamaze bahugurwa, hari amategeko menshi agenderwaho mu gihe cy'ubutumwa basobanuriwe bihagije. Bigishijwe ko imyitwarire idahwitse no gutandukira inshingano mu gihe cy'ubutumwa bw'amahoro, bigira ingaruka ku muntu ku giti cye, urwego rwamwohereje, bikica akazi ndetse n'icyizere ku gihugu kiba cyaramwoherejeyo kigatakara. Abasoje aya mahugurwa, twabasabye gushingira ku ndangagaciro z'ubunyamwuga nyabwo, kurangwa n'umurava; ibyo byose bakabihuza n'inshingano zo kuba Indorerezi, bakajya babyibandaho mu gihe bigisha abandi, kugira ngo twubake abanyamwuga nyabo mu birebana no kuba Indorerezi”.

Aba ni bamwe mu barimu bigishije abitabiriye aya mahugurwa barimo uwaturutse mu gihugu cy
Aba ni bamwe mu barimu bigishije abitabiriye aya mahugurwa barimo uwaturutse mu gihugu cy'u Budage, Brazil, Uruguay ndetse na Nigeria

Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye n'Igihugu cy'u Bwongereza, kibinyujije mu Kigo gishinzwe gutera inkunga amahugurwa mu birebana no kubungabunga amahoro Ishami rya Afurika (BPST-A) n'Ikigo (ITS) gishinzwe ibirebana n'amahugurwa mu Muryango w'Abibumbye.




source : https://ift.tt/3cx1zkP
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)