Seif yasabye imbabazi Abanyarwanda nyuma yo gusuzugurira perezida wa FERWAFA muri Kenya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukinnyi wa AS Kigali n'Amavubi ukina hagati mu kibuga, ubwo Ikipe y'Igihugu yajyaga muri Kenya gukina umukino wa nyuma wo mu Itsinda E mu gushaka itike yo kujya muri Qatar mu gikombe cy'Isi, yataye bagenzi be muri hoteli ajya kwiryohereza ubuzima.

Niyonzima Olivier Seif ni we watsinze igitego cy'Amavubi.

Yaje kugaragara mu mashusho abyinisha inkumi bizihiwe, nyamara bagenzi be bari bamubuze kugeza ubwo bagiye ku kibuga cy'indege batari kumwe na we ndetse bamusiga muri Kenya.

Ibi byatumye FERWAFA itangaza ko imuhagaritse mu Ikipe y'Igihugu igihe kitazwi.

Niyonzima Olivier Seif yanditse ibaruwa kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ugushingo, 2021 asaba imbabazi FERWAFA, yemera ko yagararaje imyitwarire idahwitse.

Ati 'Bwana muyobozi, mbandikiye iyi baruwa ngirango nsabe imbabazi Abanyarwanda bose muri rusange, abatoza, abakinnyi ndetse n'abayobozi bose twari kumwe ubwo twajyaga gukina umukino n'ikipe y'igihugu ya Kenya.

mu by'ukuri bwana Muyobozi ubwo twari muri Kenya nagaragaje imyitwarire itari myiza ihabanye n'indangagaciro tugenderaho mu ikipe y'igihugu, ndenga ku mabwiriza twari twahawe n'abari batuyoboye ndetse binamviramo guhabwa ibihano.

Nsabye imbabazi Abanyarwanda bose ndetse mbizeza ko imyitwarire yangaragayeho itazongera ukundi.'

Seif yasoje ibaruwa ye ahamya ko yiteguye kongera gukorera igihugu nk'uko byari bisanzwe. Ni ibaruwa kandi yandikiwe Minisiteri ya Siporo mu Rwanda ndetse n'intangazamakuru.

Imyitwarire nk'iyi Seif yanayigaragaje mu Ugushyingo 2020, ubwo u Rwanda rwiteguraga Cape Verde mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika, aho byatumye atajyana na bagenzi be gukina umukino mu Ikipe y'igihugu.



Source : https://imirasire.com/?Seif-yasabye-imbabazi-Abanyarwanda-nyuma-yo-gusuzugurira-perezida-wa-FERWAFA

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)