Sadio Mane, Mendy na bagenzi be bakinana muri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Senegal yahisemo kuza kwitegurira igikombe cya Afurika mu Rwanda, kubera ko ikirere cya Kigali kimeze neza nk'icyo mu mujyi wa Bafoussam izakinira.

Ikinyamakuru Senego cyanditse ko Aliou Cissé n'itsinda ry'abatoza bafatanya akazi muri iyi kipe y'igihugu babonye ko Bafoussam, umujyi Senegal izakiniramo imikino yo mu matsinda uri mu misozi, bahitamo kuzajyana abakinnyi mu gace gafite ikirere nk'icyo muri ako gace, birangira bahisemo u Rwanda.

Kuva Senegal yabona itike yo kwitabira iyi mikino itaha yo ku mugabane wa Afurika, ababishinzwe batangiye kwitegura iri rushanwa banyotewe kwegukana.

Uretse kuba ikirere cy'u Rwanda kimeze neza nk'icya Bafoussam bazakinira, Aliou Cissé hamwe n'abamwungirije barashaka gukorera imyitozo mu mutuzo mwinshi mbere y'uko binjira mu irushanwa.

Amakuru avuga ko na mbere yo gutsinda Congo 2-0, abakinnyi ba Senegal bari bamenyeshejwe n'abatoza ko bazakorera imyitozo mu Rwanda.

Senegal iri mu itsinda rya 2 muri iyi mikino, aho iri kumwe n'ibihugu nka Malawi, Guinea na Zimbabwe.

N'ubwo ari ikipe y'ikigugu ifite amateka akomeye ndetse yanagize abakinnyi bakomeye kuri uyu mugabane, Senegal ntiratwara na rimwe igikombe cya Afurika, igikomeye yakoze ni ukugera ku mukino wa nyuma inshuro ebyiri, mu 2009 na 2019.

Kuri iyi nshuro nta kosa na rimwe iki gihugu gishaka gukora, kuko intego ari ukwegukana iki gikombe ku nshuro ya mbere.

Ikipe y'igihugu ya Senegal igiye gukorera umwiherero i Kigali yitegura CAN 2022



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111988/sadio-mane-mendy-na-bagenzi-be-bakinana-muri-senegal-bagiye-kuza-i-kigali-111988.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)