Kigali: Abamotari barishimira ko ‘Cameras' zagabanyijwe mu mihanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu minsi ishize ikibazo cya cameras zo mu mihanda nticyavugwagaho rumwe hagati y'abatwara ibinyabiziga hamwe na polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, aho abatwara ibinyabiziga bashinjaga polisi ko cameras zayo ziyandikira amakosa batakoze cyangwa se zikabandikira ko bakoze amakosa ariko nyamara aho zashyizwe atari ho zari zikwiye kuba ziri.

Ingero z'amakosa yakorwaga ariko abatwara ibinyabiziga bakavuga ko barenganyijwe ni nko kuba barandikirwaga umuvuduko uri hejuru ya 40 kandi nyamara camera yabandikiye yashyizwe ahantu hari icyapa gitegeka ko utwaye atagomba kurenza umuvuduko wa 60.

Nyuma y'ubwumvikane buke bwariho, Perezida wa Repabulika y'u Rwanda Paul Kagame yasabye inzego zibifite mu nshingano kubisubiramo bakabinonosora kugira ngo ari abatwara ibinyabiziga ntibinubire ko barenganywa ariko kandi ntibikureho ko hakomeza kwirindwa umuvuduko.

Umwe mu bamotari batifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko byari bikabije kuko ku munsi hari uwashoboraga kwandikirwa umuvuduko inshuro zirenze eshatu.

Ati “Burya natwe ntabwo twari tubizi uko bigenda, wajyaga kubona ukabona message, nkanjye banyandikiye rimwe mfite umuvuduko wa 48 kandi byari ahantu hari icyapa cya 60, jye nzi n'uwo bandikiye gatandatu wenda nshobora kubikubwira ntubyemere cyeretse wenda abikwiyerekeye muri telefone ye, ariko ubundi uwo munsi umusaza akibivuga ati umuvuduko wa 40 nanjye ku maguru ndawugenda byahise bikemuka, ubu bimeze neza nta kibazo ibyapa byasubiye gukurikizwa nka mbere”.

Mugenzi we ati “Ziriya cameras zimukanwa, zimwe bashyiraga ahantu hari icyapa cya 60, bagasaba umuvuduko wa 40, waba ufite nka 40 kandi ari muri 60 ugasanga bahise bakwandikira, zaragabanutse mu mihanda, ubu usanga ahantu hatari hateye n'icyapa bateraga camera ubu ntabwo bagipfa kuzihashyira, tukaba twishimira ko batagipfa gutera camera aho biboneye”.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, avuga ko ikibazo cy'ibyapa na cameras hashize iminsi bivugwaho kandi ngo na Perezida wa Repubulika akaba afite umurongo yatanze.

Ati “Ibyuma bifite ukuntu biteye ubwabyo, ntusezerana na byo bishobora kugira amakosa bikora, ariko iyo habaye ikintu nk'icyo ukandikirwa mu buryo butari bwo, biroroshye cyane kuza ahakorera polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda (traffic police) cyangwa ukandika, twashyizeho uburyo butandukanye, haba guhamagara, haba kwandika, cyangwa se no kwiyizira ubwawe, kugira ngo ugaragaze ikibazo ufite tugisuzume, hanyuma tukurenganure niba mu by'ukuri warenganye, ariko umurongo wo waratanzwe ni ibintu bikiganirwaho, ndatekereza ko umwanzuro uzafatwa uzaba unoze”.

Ubusanzwe iyo umuntu arengeje umuvuduko icyapa kimusaba kugenderaho, ahanishwa kwishyura amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 25.




source : https://ift.tt/3xJEVQ5
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)