Rwanda : Amashyaka ya Opozisiyo yemewe mu gihugu ntiyemeranya n'abavuga ko Leta ica intege abatavuga rumwe nayo. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi yemewe mu Rwanda aravuga ko anyuzwe n'intambwe yatewe na Leta mu kubaha ubwisanzure  ndetse  asaba abandi bashaka gushinga amashyaka ya Opozisiyo kwitandukanya n'icyo aricyo cyose cyazana amacakubiri mubanyarwanda ubundi bagakina Politiki y'amahoro.

Amashyaka abiri avuga ko ari opozisiyo ni ukuvug atavuga rumwe na Leta niyo yemerewe gukorera kubutaka bw'u Rwanda kandi aya ngo  yahisemo gukora Opozisiyo y'amahoro Nkuko Depite Ntezimana Jean Claude umunyamabanga mukuru w'ishyaka Green Party abisobanura.

Ati 'Abashobora kumva ko ibintu bikwiye guhinduka cyangwa bikaba mu buryo babyumvamo badahungabanyije umutekano w'Abaturage ahubwo baganhangana mubitekerezo'.

Raporo z'imiryango mpumzahanga iharanaira uburengenzi bwa muntu zikunze gushinja ubutegetsi buriho mu Rwanda guca intege abatavuga rumwe nabwo ,ariko amashyaka atavuga rumwe na Leta yemewe mu gihugu agaragza ko abo ubutegetsi butihanganira ari abashaka gushinga amashyaka ya Opozisiyo agendera ku ngengabitekerezo y'amacakubiri. Depite Ntezimana Jean Claude umunyamabanga mukuru w'ishyaka Green Party abemeze gutyo yabagiriye inama.

Ati ' Hari abashaka gukora opozisiyo muburyo bubi urugero uzanye opozisiyo irangwamo ingengabitekerezo ya jenoside ,Jenoside iyo ariyo yose ntabwo itegeko ribikwemerera bihinduka nk'urukuta itegeko rirakugonga ukisanga muri gereza ibyo rero usanga akenshi abantu ntabwo babyitaho noneho tuve mubyo batangaza tujye mu mikorere ugasanga amateka y'u Rwanda ari Clear agizwe n'amoko yagiye ayaranga kuva muri 1959 ugasanga nk'ishyaka rishaka gushingwa ni iry'ubwoko bumwe ntabwo hariho kumva ko inzego zigize ishyaka zirazwi ubuyobozi bukuru bw'ishyka burazwi ugasnaga amoko yose yisangamo uzabisuzume uzasanga harimo izo mbogamizi izo mbogamizi rero nizo zihita zibegisipoza mu byaha bibajyana muri gereza Comminaute international rero izo facts cyangwa ayo makuru yose nkubwiye ntayo baba bafite bo bareba ngo umuntu yabujijwe kuvuga ngo umuntu ngo yitabye urukiko ariko ntabwo bagiye muri detailles ngo bamenye ngo uwo muntu ibyo yazize ni ibiki'.

Depite Jean Claude NTEZIMANA/ Umunyamabanga mukuru w'ishyaka DGPR ritavuga rumwe n'ubutegetsi

Mukabunani Christine uyobora ishayaka PS imberakuri ritavuga rumwe na Leta we avuga ko u ubutegetsi bw'u Rwanda  hari intambwe bwateye mu guha ubwisanzure abatavuga rumwe nabwo ko ahubwo akenshi ngo usanga imiryango mpuzamahanga hari ubwo iba ishaka guca igikuba.

Ati '  Amahanga kuba avuga ngo mu Rwanda ngo baniga imikorere ya Opozisiyo ikibazo uko u Rwanda barufata tuvuge nko mu myaka 20 ishize n'ubu niko bakirufata ntabwo babona rero y'uko hari intambwe igenda iterwa kubyerekeranye n'imikorere ya Leta kubyerekeye Opozisiyo, hari intambwe igenda iterwa ariko amahanga iyo avuga arabikabiriza ukagirango ibintu byaracitse'.

Depite MUKABUNANI Christine/perezida w'ishyaka PS IMberakuri.

Muri rusange amashyaka atavuga rumwe na Leta yemerewe gukorera kubutaka bw'u Rwanda avuga ko yanyuzwe n'ubwisanzure akomeje guhabwa muri Politiki y'igihugu. Mu kiganiro Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yagiranye n'umunyamakuru wa Al Jazeera yabajijwe icyo avuga ku bamushinja guca intege abatavuga rumwe na we, mu gusubiza agaragaza ko abo bakwiye kuba baharanira icyiza ku baturage.

Yagize ati ' Opozisiyo irahari, opozisiyo isobanuye abantu bafite imyumvire itandukanye ku bijyanye n'imiyoborere, ibiri kuba mu gihugu. Nubwo baba bafite imitekerereze ya politiki itandukanye bahuriza ku kintu kimwe, ari cyo imibereho myiza y'abaturage n'ituze ry'igihugu. Ntekereza ko kuri icyo badashobora kunyuranya. Sintekereza ko hari uzaza wiyita uwo muri Opozisiyo wumvikana nk'ushaka kunyuranya n'ibyubatswe atekereza ko ashaka gukuraho aba ngo ahungabanye igihugu. Mu yandi magambo, ibyo [ibikwiye abaturage] ni ibintu bishobora kumvikanwaho'.

Muri 2018 , amashyaka atavuga rumwe na Leta yemewe mu RWANDA yatsindiye imyanya mu ntekoshingamategeko umutwe w'abadepite ndetse rimwe muri aya ryanahawe umwanya muri sena. Gusangira ubutegetsi nta kwikanyiza ni rimwe mu mahame  remezo 6 ateganywa n'itegeko Nshinga ry'u Rwanda rya 2003 ryavuguruwe muri 2015.

The post Rwanda : Amashyaka ya Opozisiyo yemewe mu gihugu ntiyemeranya n'abavuga ko Leta ica intege abatavuga rumwe nayo. appeared first on Flash Radio TV.



Source : https://flash.rw/2021/11/22/rwanda-amashyaka-ya-opozisiyo-yemewe-mu-gihugu-ntiyemeranya-nabavuga-ko-leta-ica-intege-abatavuga-rumwe-nayo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwanda-amashyaka-ya-opozisiyo-yemewe-mu-gihugu-ntiyemeranya-nabavuga-ko-leta-ica-intege-abatavuga-rumwe-nayo

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)