Perezida Kagame yitabiriye ubutumire bwa Perezida Tshisekedi uyubora RDC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame akigera muri Congo yakiriwe ku kibuga cy'indege na Minisitiri w'Intebe wa RDC, Jean-Michel Sama Lukonde mbere yo guhura na Perezida Tshisekedi.

Nyuma Ibiro bya Perezida Kagame byananditse kuri Twitter ko Umukuru w'Igihugu yakiriwe na Félix Tshisekedi mu ngoro ye izwi nka Palais de la Nation.

Perezida Kagame ndetse n'abandi bakuru b'ibihugu bitandukanye bya Afurika bateraniye i Kinshasa aho bitabiriye Inama ku myitwarire ikwiriye abagabo ariko idahohotera abagore n'abakobwa. Yateguwe na Perezida Tshisekedi ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) muri uyu mwaka.

Perezida Kagame yavuze ko itegurwa ry'iyi nama ryabayeho mu gihe gikwiye cyo kongera kunoza umubano n'imikoranire hagati y'u Rwanda na RDC.

Yakomeje avuga ko ari ingenzi ko habaho ibiganiro ku mikoranire ihuriweho iganisha ku kubaka amahoro, iterambere n'ituze 'bitari hagati y'ibihugu byacu gusa ahubwo no mu karere n'ahandi.'

Yagize ati: 'Wakoze Perezida Tshisekedi ku butumire bwo kwitabira iyi nama y'ingenzi ku buringanire, ihohoterwa rikorerwa abakobwa n'abagore ndetse n'uruhare rw'abagabo mu guharanira ko ihohoterwa rikorerwa abagore n'abakobwa rirandurwa. Afurika ifite umusanzu ikwiye gutanga.'

Perezida Kagame yasabye abagabo kuva mu myumvire ihohotera abagore n'abakobwa

Perezida Kagame yagize ati 'Akenshi abagabo ni bo bahohotera abagore n'abakobwa, ku bw'iyo mpamvu abagabo ntibafite inshingano yo kuvuga gusa, ahubwo bagomba no kugira ibyo bakora ngo haveho inzitizi n'imigirire ya kigabo ibangamira abagore.'

Yavuze ko uburinganire bw'abagore n'abagabo bitagomba kuba ibitekerezo mu mitwe y'abantu 'moral responsibility' ko ahubwo ari n'uburenganzira butagomba guteshwa agaciro, ko abagore bagomba guhabwa imbaraga kandi bikubahirizwa muri politiki.

Perezida Kagame yatanze urugero ku Rwanda rwashyizeho Isange One Stop Center nk'ikigo gifasha abahuye n'ihohotera rishingiye ku gitsina, avuga ko byafashije kumenya ibirego by'abakorewe ihohotera, no gukurikirana ibibazo byabo, agasanga byafasha umugabane wa Africa kubonera igisubizo iki kibazo cy'ihohotera rikorerwa abagore.

Yasabye Africa yunze Ubumwe gushyiraho uburyo burambye bwo guhangana n'ihohotera rikorerwa abagore, igakorana n'ibihugu binyamuryango byayo, ndetse n'Umuryango w'Abibumbye muri gahunda zawo nka He for She.

Perezida Kagame ati 'Ni igihe cyo gukorana ngo twemeze amasezerano yo ku rwego rwa Africa yunze Ubumwe yo kurandura ihohotera rikorerwa abagore. Kugira ngo tubone umusaruro ufatika, umutekano n'amahoro bigomba kuba intego yacu mu byo dukora. Tugomba kugira icyo dukora ku bagabo n'abahungu bamwe bashyize mu muco wabo guhohotera abagore.'

Iyi nama yahawe insanganyamatsiko igaruka ku myitwarire ikwiye abagabo idahutaza abakobwa n'abagore. Iziga ku ngamba zikwiye gufatwa n'abagabo bari mu nzego z'ubuyobozi mu kwirinda no kurandura ihohoterwa rikorerwa abakobwa n'abagore muri Afurika mu byiciro byose.

Abakuru b'ibihugu bayitabiriye barimo Perezida Kagame w'u Rwanda, Cyril Ramaphosa wa Afurika y'Epfo, Macky Sall wa Sénégal, Nana Akufo-Addo wa Ghana n'abandi.

Inama bitabiriye yateguwe ku bufatanye bwa AU n'Ihuriro ry'Abagore bari mu Nzego z'ubuyobozi muri Afurika (AWLN) riyoborwa na Ellen-Johnson Sirleaf wabaye Perezida wa Liberia.

Umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi ushinzwe Urubyiruko no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore, Chantal Mulop, aheruka kuvuga ko iyi nama izagaruka ku myanzuro ikwiye mu guhangana n'ihohoterwa rikorerwa igitsinagore.

Yasobanuye ko hakwiye gufatwa imyanzuro iboneye mu guhangana n'iki kibazo kiri mu bigitsikamira iterambere ry'umugabane wa Afurika ahanini kubera 'ihohoterwa rishingiye ku gitsina', 'inda zitateganyijwe mu bangavu', 'kudahabwa uburenganzira ku butaka' no 'guhezwa mu nzego zifata ibyemezo.'

Mu 2020, Afurika n'Isi byahuye n'ubwiyongere bw'ihohoterwa rikorerwa abagore ahanini kubera ishyirwaho rya Guma mu rugo no guhagarika ingendo nk'ingamba zafashwe mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19. Imibare yerekana ko nibura muri Guma mu rugo y'amezi atatu, dosiye zifitanye isano n'ihohoterwa ryiyongereyeho miliyoni 15.

Ku Isi nibura umugore umwe muri batatu aba yarakorewe ihohoterwa ndetse nta gikozwe iyi mibare yakomeza gutumbagira.

Imibare yo mu mwaka ushize yerekana ko abakobwa barenga milyoni 50 bari munsi y'imyaka 14 muri Afurika bafite ibyago byo kwangirizwa imyanya ndangagitsina mu gihe abagore barenga miliyoni 115 bashatse batarageza imyaka y'ubukure.



Source : https://imirasire.com/?Perezida-Kagame-yitabiriye-ubutumire-bwa-Perezida-Tshisekedi-uyubora-RDC

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)