Chorale de Kigali yongeye gutegurira abakunzi bayo igitaramo kibanziriza Noheli n'Ubunane #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Visi Perezida wa Chorale de Kigali, yavuze ko umwihariko w'iki gitaramo ari uko bazaririmbamo indirimbo z'ahantu hatandukanye muri Afurika.

Yagize ati: "Umwihariko w'iki gitaramo wa mbere uzaba udushya byaba ari mu majwi anoze no mu kwaguka k'umuryango. Iteka turirimba indirimbo zishobora kuba zisanzwe, ariko mu buryo budasanzwe. Nanone muri iki gitaramo tuzaririmbamo indirimbo z'ahantu hatandukanye muri Afurika."

Yakomeje avuga ko icyo igitaramo kigamije gusangiza abantu ibyishimo by'iminsi mikuru n'imbaraga zo gukomeza gukora cyane no guteza imbere muzika.

Muri iki gitaramo iyi Chorale irateganya kuririmba indirimbo nyinshi zitandukanye zirimo izo mu njyana za Classique, Opèra, uturirimbo (carols) twa Noheli tumenyerewe, indirimbo z'injyana nyafurika n'inshya z'abahanzi bagezweho.

Abazitabira bazasabwa kuba barikingije nibura urukingo rumwe ndetse no kwipimisha.
Iki gitaramo kizabera kuri Kigali Arena guhera saa kumi n'ebyiri kugeza saa tatu z'ijoro.

Kwinjira bizaba ari 150. 000 Frw ku meza y'abantu batandatu, 25. 000 Frw, 20. 000 Frw, 10. 000 Frw na 5 000 Frw ku muntu umwe.

Kugura amatike ni ugukurikira uyu muyoboro www.ticqet.rw



Source : https://imirasire.com/?Chorale-de-Kigali-yongeye-gutegurira-abakunzi-bayo-igitaramo-kibanziriza-Noheli

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)