Perezida Kagame yagiriye urugendo muri RDC [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Repubulika,Paul Kagame yageze i Kinshasa aho yakiriwe na Minisitiri w'Intebe Jean-Michel Sama Lukonde,

Nkuko ibiro bya Perezida wa Repubulika,Village Urugwiro, byabitangaje,Perezida Kagame arifatanya n'abakuru b'ibihugu na za guverinoma baturutse muri Afurika mu Nama yiga ku kuba umugabo ufite imyitwarire idahohotera abagore n'abakobwa. Iyi Nama yakiriwe na Perezida Félix Tshisekedi, akaba n'Umukuru w'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bayitabiriye, bategerejweho gutanga ibisubizo bihamye n'ingamba zigamije kurwanya ihohotera rikorerwa abagore n'abakobwa.

Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b'ibihugu badahwema kugaragaza ko bashyigikiye uburinganire bw'umugabo n'umugore kandi ko bakwiriye guhabwa amahirwe angana.

Inshuro nyinshi yanakunze kugaragaza ko umugabo ukubita umugore cyangwa se umuhohotera mu bundi buryo adakwiriye kwihanganirwa ahubwo akwiriye guhanwa by'intangarugero.




Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/perezida-kagame-yagiriye-urugendo-muri-rdc-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)