Papa Francis yakiriye Perezida Emmanuel Macron baganira ku kibazo cy'abimukira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Macron ni ubwa kabiri abonanye na Papa Francis kuva yatorerwa kuyobora u Bufaransa.

Papa Francis abonanye na Perezida Macron mu gihe hari ibibazo bikomeye bijyanye n'abimukira aho kuri uyu wa Gatatu hari 27 barohamye berecyeza i Burayi.

Ibinyamakuru bikomeye i Burayi bivuga ko ikiganiro Papa Francis yagiranye na Macron kibanze kuri iyi ngingo ndetse n'ijyanye n'ibirego bimaze iminsi bishinjwa Kiliziya Gatulika by'ihohoterwa rikorerwa abagore.

Ubwo yari amaze kubonana na Papa Francis, Emmanuel Macron yabwiye Itangazamakuru ko baganiriye ku ngingo zinyuranye zirebana n'ibibazo byugarije Isi zirimo n'iyi y'abimukira.

Emmanuel Macron aganira n'Abanyamakuru yagize ati 'Tugomba kugira politiki yo gukorana n'ibihugu bakomokamo ndetse n'aho berecyeza kugira ngo tugabanye ibyo bibazo. Tugomba kurinda imipaka yacu iduhuza n'ibindi bihugu mu rwego rwo gukumira ibyaha byo gucuruza abantu.'

Mu ntangiro z'iki cyumweru, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo na we yari yabonanye na Papa Francis bagirana ibiganiro.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Iyobokamana/article/Papa-Francis-yakiriye-Perezida-Emmanuel-Macron-baganira-ku-kibazo-cy-abimukira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)