Nyarugenge: Arasabira ubutabera umwana we w’imyaka icyenda wasambanyijwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mubyeyi w’imyaka 44 afite abana 10. Yavuze ko umwana we agisambanywa atigeze abimenya, yabimenya nyuma yatangiye kwangirika.

Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa mu Karere ka Nyarugenge buzamara iminsi 16, uyu mubyeyi yavuze ko ahangayikishijwe n’ubuzima bw’umwana we yafashwe, anagaragaza ko ababazwa n’uko uwamuhohoteye akidegembye.

Aganira na IGIHE, Uwimana yemeje ko umugabo wasambayije umwana we batuye mu gace kamwe ndetse afite impungenge z’uko ashobora kuba yarahanduriye Virusi Itera Sida.

Ati “Karahohotewe nyuma y’icyumweru kimwe mbona arimo kugenda nabi mubaza impamvu ambwira ko ari umugabo duturanye wamutwaye mu rutoki ngo amukoresha imibonano. Narebye mu gitsina cye nsanga yaraboze.”

Yongeyeho ko akibibona yahise abyereka umugabo w’inyangamugayo wo muri aka gace, undi amugira inama yo kumujyana kwa muganga no gutanga ikirego.

Ati “Ikibazo ubona umwana yarihebye, mbese ntagisinzira. Ubuyobozi bumfashije nkamenya uko ubuzima bwe bumeze byanezeza kuko nsanze ari muzima nashimira Imana. Ninjye wamwivurije kuko nabonaga ari kubora.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarurenzi, Nsengiyumva Fabien, yabwiye IGIHE, ko uyu mubyeyi akimara kubabwira ko umwana we yahohotewe bihutiye gufata uwakekwagaho gukora icyo cyaha.

Ati “Akimara kumenya ko umwana we yasambanyijwe uwabikekwagaho twaramufashe tumushyikiriza polisi bamusaba ko yakoresha ibizamini ku bitaro bya polisi ariko bishoboka ko ibisubizo byaje bitagaragaza ko umwana yafashwe ku ngufu. Uwo bavuga ko yamufashe ku ngufu ararekurwa.”

Yongeyeho ko uyu mubyeyi afite akabari ndetse bamugiriye inama yo kutajya avanga abakiriya n’abana be kubera ko n’ukekwaho gufata gusambanya uwo mwana w’imyaka icyenda yanyweraga iwe.

Uyu mugore arasabira ubutabera uyu mwana we w’imyaka icyenda wasambanyijwe



source : https://ift.tt/3I0KNcg
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)