Minisitiri Gatabazi yanenze imisifurire ku mukino wa Kiyovu na Musanze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu benshi barimo Minisitiri Gatabazi banenze imisifurire yagaragaye ku mukino ikipe ya Kiyovu Sports yatsinzemo Musanze FC igitego 1-0 ariko kitavugwaho rumwe kuko amashusho yagiye hanze yagaragaje ko Bigirimana Abedi wagitsinze yari yaraririye bigaragara.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,Bigirimana yagaragaye yaraririye ndetse n'umunyamakuru wogeje uwo mukino nawe yabugarutseho.

Nyuma y'uyu mukino,Minisitiri Gatabazi JMV yandikiye FERWAFA kuri Twitter ati "FERWAFA harya ubu igitego nk'iki nacyo bisaba ikoranabuhanga kugira ngo mubone ko uwagitsinze yari yarariye cyangwa ku makipe yo mu byaro amategeko yarahindutse. @AuroreMimosa @Rwanda_Sports .Mugerageze kuba abanyakuri nibitaba ibyo Football ntaho yaba igana."

FERWAFA yaje kumusubiza iti "Nyakubahwa,Komisiyo y'imisifurire mu bushishozi bwayo niyo igena ko umusifuzi yafashe icyemezo kidakwiriye. Icyo gihe hafatwa ibyemezo hashingiwe ku byo amategeko ateganya.

Ikindi ni uko amategeko ya FERWAFA areba abanyamuryango bose adahengamiye ku ruhande rumwe cyangwa urundi."

Ikibazo cy'imisifurire gikomeje kugaragara mu basifuzi bo mu Rwanda,aho amakipe yo mu ntara asigaye ataha atishimye avuga ko yasifuriwe nabi cyane.

Ku munsi w'ejo nabwo,ku mukino wa Rayon Sports na Etoile de l'Est,umusifuzi yishe amategeko yemera ko Rayon Sports isimbuza inshuro 4 kandi itegeko ari inshuro 3 gusa.

Itegeko rivuga ko hasimbura abakinnyi 5 ariko bigakorwa inshuro 3 ariko abasifuzi bemeye ko Rayon Sports isimbuza 4 abakinnyi 5 kandi bikorwa Etoile de l'Est iri gusatira.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/minisitiri-gatabazi-yanenze-imisifurire-ku-mukino-wa-kiyovu-na-musanze

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)