Nyagatare: Polisi yakajije ingamba zo guhangana n’abinjiza magendu mu gihugu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi biri muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda imaze iminsi mu mikwabu igamije gushaka abagira uruhare mu kwinjira ibicuruzwa bya magendu mu gihugu, birimo n’ibiyobyabwenge.

Nyagatare ni kamwe mu turere duhana imbibi na Uganda, aho imirenge itandatu yose ihana imbibi n’iki gihugu gikunze guturukamo ibicuruzwa bya magendu birimo n’ibyobyabwenge, kuri ubu mu mezi atatu hamaze gufatwa abamotari 28 bari muri ibyo bikorwa.

Kenshi bamwe mu bakunze kwambutsa ibyo bicuruzwa barimo abamotari bahabwa amafaranga y’umurengera bakabitwara mu masaha y’ijoro.

Dukunde Theogene uturuka mu Murenge wa Rukomo uri mu bafashwe, yavuze ko benshi bishora muri ibi bikorwa bakurikiye indonke, aboneraho gusaba imbabazi.

Ati "Ubu moto yanjye irafunze nanjye ndafunze, ndagira inama abamotari bagenzi banjye ko bareka gutwara ibintu bya magendu, umuntu wese uzi ko ari umumotari nareke gutwara ibintu bya magendu kuko si byiza.”

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CP Hatari Emmanuel, yasabye abamotari b’i Nyagatare kuba abafatanyabikorwa ba Polisi mu gukumira ibyaha, kuko aka Karere kakigaragaramo umubare munini w’ibyaha bya magendu.

Ati “Ubu dufite ikibazo cya forode (ibyinjira mu gihugu bitanyuze mu nzira zikwiriye), kenshi abamotari tugiramo uruhare kuko ni twebwe dutwara abo bantu. Iyo urebye forode ituruka mu baturanyi cyane cyane imyenda ya caguwa n’ibindi bintu usanga ari twe (abamotari) tubafasha kubyambutsa.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko abamotari bakora akazi keza ko gutwara abantu benshi ku munsi, bityo ko badakwiye kukagayisha bishobora mu bikorwa bihungabanya umutekano w’igihugu, asaba ubufatanye mu gukurikiza gahunda za Leta.

Ati “Iyo bagufatanye ikinyabiziga utwaye ibiyobyabwenge hari igihe hazamo no kukibura, twabakanguriraga rero kubireka, ikindi twabasabaga ubufatanye mu kurwanya n’ibindi byaha birimo ubusinzi.”

Akarere ka Nyagatare kabarurwamo abamotari barenga 1 500 bakorera mu mirenge itandukanye, aka Karere kandi gafite imirenge itandatu ihana imbibi n’igihugu cya Uganda gikunda guturukamo magendu nyinshi.

Polisi yerekanye abamotari bagira uruhare mu kwinjiza magendu mu gihugu



source : https://ift.tt/30b3xEZ
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)