Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports, Nsengiyumva Isaac wari wahamagawe kuziba icyuho cya Djihad Bizimana mu Mavubi, ntabwo yabashije kwerekeza muri Kenya, ni nyuma y'uko basanze yaranduye icyorezo cya Coronavirus.
Nyuma y'umukino w'umunsi wa 5 mu itsinda E mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Qatar aho u Rwanda rwatsinzwe na Mali 3-0 ku wa Kabiri, Mashami yahise yitabaza abakinnyi babiri basimbura abo yatakaje azaba adafite ku mukino wa Kenya.
Ntabwo azaba afite Bizimana Djihad wabonye ikarita itukura na Imanishimwe Emmanuel Mangwende wagize ikibazo cy'imvune, yahise yitabaza abandi bakinnyi babiri babasimbura ari bo Ishimwe Christian waje mu mwanya wa Mangwende na Nsengiyumva Isaac waje mu mwanya wa Bizimana Djihad.
Aba bakinnyi bahise bagera mu mwiherero ku munsi w'ejo hashize ku wa Gatanu mu gitondo ariko ntibajyana n'abandi kuko bo bari batarabona ibisubizo bya Coronavirus, bari bafashwe ikizami cya PCR.
Nyuma y'uko Amavubi ahagarutse saa 17h z'ejo hashize, byari byitezwe ko aba bakinnyi basigaye bahaguruka mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu.
Siko byaje kugenda kuko amakuru avuga ko ibisubizo byabo byaje gutinda kujya muri sisiteme ya RBC maze bituma itike zabo zimurirwa saa 17h30' z'uyu munsi.
Ishimwe Christian ni we wahagurutse wenyine asanga bagenzi be muri Kenya, ni nyuma y'uko Nsengiyumva Isaac we basanze yaranduye icyorezo cya Coronavirus.
Umunyamabanga w'umusigire wa FERWAFA akaba yabyemereye ISIMBI ko Isaac ntaho yagiye kubera ko bamusanzemo iki cyorezo.
Umukino w'u Rwanda Kenya uteganyijwe ku munsi wo ku wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo, akaba ari umukino udafite icyo uvuze kuko ibihugu byombi byamaze kuvamo.