Niba imfatiro zishenywe, Umukiranutsi yakora iki? (Zaburi 11:3)- Dr Paul Gitwaza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo utacyumva Yesu, iyo utakiba mu mwuka, iyo iby'Imana bitakikuryohera kandi ari byo bintu wakundaga. Iyo impano zawe zasinziriye: Iyo utakirota ngo bibe, iyo utagisenga ngo wumve amavuta, iyo kubaho kw'Imana utakikumva mu buzima bwawe. Ibyo ni byo rufatiro.

Iyo ibyo bintu bisenywe, ese umukiranutsi yabigenza ate? Buri muntu yasubiza uko abyumva. Ariko mu ijambo twabonye haruguru, iyo imfatiro z'umukiranutsi zisenywe umukiranutsi icyo yakora, ni uko azahagarara ashikamye mu byo yigeze kwizera.

Bya bindi yigeze kwemera, nubwo bitarimo bikora uwo mwanya ugomba gupfa kubyizera. Ni cyo cyonyine kizatuma aca muri ibyo bihe arimo. Yobu yaravuze ngo "Nubwo Imana yanyica, nzapfa nyiringiye"

Nawe abaririmbyi bararirimba ukumva ntacyo bivuze, ijambo ry'Imana riratambuka ukumva ntacyo wumva, iyo byagenze gutyo kandi ibibazo bikakubana byinshi, umuntu wigeze kwitwa umukiranutsi icyo akora ni ukubihagararamo. Nibyo byitwa guhagarara mu kwizera.

Kwizera ntaho guhuriye na reality(Ibifatika): Ibifatika bikwereka ko Urwaye kandi umubiri ukakurya, ukarara wigaragura ariko kwizera kukakubwira ngo warakize! Ibifatika bikakubwira ngo ntanzu ugira, kandi koko ni byo kuko mu nzu ucumbitsemo bahora bakwirukana, kwizera ko kukavuga ngo 'Inzu urayifite'

Kwizera guhabanye n'ibifatika: Ibifatika bikubwira ko abantu bose bakwanga! Kwizera kukakubwira ngo baragukunda kandi ni umuryango! Kwizera ni ukwemera neza udashidikanya ko ibyo utarebesha amaso biriho. Ibyo urimo gucamo si byo bisobanura uwo uriwe, ahubwo ibyo wizera ni byo bisobanura wowe.

Iyo ibintu byasenyutse tutakirimo tubona ibintu uko twabibonaga, dukwiye kugumana kwizera.

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Niba-imfatiro-zishenywe-Umukiranutsi-yakora-iki-Zaburi-11-3-Dr-Paul-Gitwaza.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)