Uyu mugabo yari atuye mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, akaba yaramenyekanye mu buhanzi bw’indirimbo zitandukanye yakoraga mu Itorero Uruyenzi yari yarashinze no mu Rukerereza.
Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021. Yaguye kwa muganga nyuma yo kujyanwayo arembye.
Ndagijimana yamenyekanye mu birori bitandukanye birimo ibyo Kwita Izina abana b’ingagi, iby’amaserukiramuco, Kwibohora n’ibindi.
Asize umugore n’umwana umwe w’umukobwa uririmba mu Itorero Inganzo Ngari. Yari umwe mu buzukuru ba Rukara rwa Bishingwe mu muryango ubarurwamo abagera kuri 800.
Ndagijimana Juvenal yitabye Imana ku myaka 59
source : https://ift.tt/3C9PNr0