Jambojet yahagaritse gahunda yo gusubukura ingendo z’i Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi wa Jambojet, Ndegwa Karanja, yatangaje ko iyi sosiyete nta gahunda ifite yo gusubukura ingendo muri ibyo byerekezo mu gihe cya vuba kubera uburyo umubare w’abagenzi wagabanutse.

Ati “Ntabwo twakwifuza kujya ku isoko ryuzuyeho amabwiriza akomeye y’ingendo nk’ay’i Entebbe no mu Rwanda. Ibyo bihugu byombi biracyafite amabwiriza akaze y’ingendo ajyanye no kurwanya Covid-19.”

Ibi binajyana n’amabwiriza akomeye yo kwirinda Covid-19 yashyizweho muri ibyo bihugu yatumye benshi baba basubitse ingendo.

Sosiyete nyinshi zatangiye kugabanya umubare w’ingendo zikora aho nka Kenya Airways yawukuye kuri 12 mu cyumweru muri ibyo byerekezo byombi ikawugeza ku icyenda.

Jambojet ntiteganya gusubukura ingendo zayo mu Rwanda mu gihe cya vuba



source : https://ift.tt/3olb105
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)