Hirya no hino mu gihugu habaye igikorwa cy'amatora y'abayobozi b'Uturere bagiye kuyobora Manda y'imyaka 5, hanatowe kandi komite nyobozi y'akarere na biro njyanama.
MU KARERE KA BUGESERA
Mutabazi Richard wari usanzwe ayobora Akarere ka Bugesera yongeye gutorerwa uyu mwanya n'amajwi 311.
Ni  umwanya atsinzeho Mbonimpaye Pascal wagize amajwi 15.
Mutabazi Richard yatorewe bwa mbere kuba Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera muri Gicurasi 2018, nyuma yo kumara igihe ari mu Nama Njyanama.
Icyo gihe yatorewe kuyobora Bugesera asimbuye uwari Meya Nsanzumuhire Emmanuel wari umaze kwegura akajyana n'abari bagize Komite Nyobozi yose.
Mu bandi batowe harimo Imerde MUTUMWINKA watorewe umwanya wa Perezida w'Inama Njyanama y'aka Karere, azungirizwa na Faustin MUNYAZIKWIYE, gihe Ildephonse BICAMUMPAKA, ariwe watorewe kuba umunyamabanga wa Komite y'Inama Njyanama y'Akarere ka Bugesera.

MUTABAZI Richard niwe utorewe kuyobora Akarere ka Bugesera
MU KARERE KA NYAGATARE
Gasana Stephen ni we utorewe kuyobora Akarere ka Nyagatare.
Rubasha Hubert niwe watorewe umwanya wa visi Perezida wa Njyanama y'akarere ka Nyagatare.
Umurerwa Aisha yatorewe kuba umunyamabanga w'Inama Njyanama y'akarere ka Nyagatare.

GASANA Stephen ni we utorewe kuyobora Akarere ka Nyagatare
MU KARERE KA NYARUGURU
Murwanashyaka Emmanuel ni we utorewe kuyobora Akarere.

Murwanashyaka Emmanuel ni we utorewe kuyobora Akarere ka Nyaruguru.
MU KARERE KA NYANZA
Ntazinda Erasme yongeye gutorerwa kuyobora akarere ka Nyanza, aho yagize amajwi 138 atsinze Dr Mukandori Denyse wagize amajwi 54 naho Mbonigaba agira amajwi 34.

Ntazinda Erasme yongeye gutorerwa kuyobora akarere ka Nyanza
MU KARERE KA GICUMBI
Nzabonimpa Emmanuel ni we watorewe kuyobora Akarere ka Gicumbi muri manda y'imyaka itanu.
Nzabonimpa akaba yari asanzwe ari umuyobozi w'imirimo rusange mu Karere ka Gatsibo umwanya yari amazeho imyaka isaga ine.

NZABONIMPA Emmanuel ni we watorewe kuyobora Akarere ka Gicumbi
MU KARERE KA GATSIBO
Gasana Richard ni we wongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Gatsibo.

Gasana Richard yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Gatsibo.
MU KARERE KA GISAGARA
Rutaburingoga Jerome yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Gisagara.

Rutaburingoga Jerome yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Gisagara.
MU KARERE KA HUYE
Sebutege Ange ni we wongeye gutorerwa kongera kuyobora Akarere ka Huye.

Sebutege Ange ni we wongeye gutorerwa kongera kuyobora Akarere ka Huye.
The post Mutabazi Richard yongeye gutorerwa kuyobora akarere ka Bugesera, Menya uko ahandi biri kugenda appeared first on Flash Radio TV.