Minisitiri Gatabazi yanenze abajyanama biyamamariza mu turere badatuyemo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ugushyingo 2021 mu Karere ka Rwamagana, ubwo yari yitabiriye ibikorwa byo kugenzura uko amatora y’abajyanama rusange umunani bajya mu nama njyanama z’uturere ari kungenda.

Ni igikorwa kiri kubera hirya no hino mu turere dutandukanye aho hari gutorwa abajyanama umunani buzuza abatowe mu mpera z’icyumweru gishize, barimo 30% by’abagore n’ab’ibindi byiciro birimo urubyiruko n’abamugaye. Abatowe baso hamwe bakazaba ari abajyanama 17 muri buri karere.

Minisitiri Gatabazi yasabye abatora gushishoza bagatora abajyanama bazegera abaturage bakababa hafi kandi bakabatumikira.

Yakomeje agira ati “Abajyanama bari butorwe icyo tubasaba ni kimwe, turabasaba kwegera abaturage, bakumva ko bahagarariye abaturage, bakamenya ko ari ijwi ry’abaturage rigiye mu bantu 17 kugira ngo babavugire imbere y’amategeko na gahunda za Leta z’iterambere.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko abajyanama 17 bo muri buri Karere ari bo bagiye gushingwa iterambere ry’akarere mu myaka itanu iri imbere, abasaba kureba kure bagashishoza bakamenya uko akarere bahagarariye gahagaze mu bipimo binyuranye birimo ubukungu, ubuhinzi n’ubworozi.

Ati “Umujyanama ntatorwe hano aturutse i Kigali ngo azongere afate imodoka asubireyo ajye aza muri njyanama yongere asubireyo. Umujyanama watorewe Akarere ka Rwamagana, Ngoma, Rusizi, akwiriye kuba ari umuntu ugira uburyo akurikirana ako Karere yatorewemo, ku buryo azana ibitekerezo mu nama bidashingiye ku magambo cyangwa ibyo yumvise mu binyamakuru.”

Abajyanama ni abantu bashinzwe gufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere gutegura igenamigambi ryako, nibo bemeza ingengo y’imari bakanemeza gahunda z’ibikorwa bitandukanye, ndetse bakanafata ibyemezo ku mishanga ikomeye igomba gukorerwa mu Karere, ibi byiyongeraho imicungire y’uturere bareberera.

Biteganyijwe ko nyuma yo gutora abajyanama mu nama njyanama, ku wa Gatanu tariki ya 19 hazatorwa Komite Nyobozi y’Akarere ndetse na biro y’Inama Njyanama, nyuma yaho mu cyumweru gikurikiyeho hazakurikiraho amahugurwa y’iminsi itandatu ku bajyanama bose batowe mu turere dutandukanye berekwa gahunda za Leta.

Minisitiri Gatabazi yasabye abajyanama bazatorwa kwegera abaturage



source : https://ift.tt/3Fl3RQj
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)