Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko guhashya Kanseri y’Inkondo y’Umura atari iby’abagore gusa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Ugushyingo 2021, ubwo hizihizwaga umwaka ushize hatangijwe Gahunda yo kongera umuvuduko mu bikorwa byo kurandura Kanseri y’Inkondo y’Umura.

Iyi gahunda yemerejwe mu Nteko rusange y’Ishami rya Loni ryita ku Buzima (OMS) ya 2020, yahuriweho n’ibihugu 194. Yibanze ku gukingira, gupima ndetse no kuvura abafite iyi ndwara ku buryo ubwandu bushya bugabanukaho 40% ndetse na miliyoni eshanu z’abo ihitana bitarenze mu 2050.

Igikorwa cyo kwizihiza umwaka iyi gahunda imaze ishyizweho cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. Cyitabiriwe n’abarimo Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora OMS; Madamu Jeannette Kagame n’abandi badamu b’abakuru b’ibihugu bya Afurika birimo Sika Kaboré wa Burkina Faso; Tshepo Motsepe Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na Neo Jane Masisi wa Botswana.

Cyatekerejweho nk’uburyo bwo guhuza imbaraga no gushyiraho uburyo bwo guhangana na Kanseri y’Inkondo y’Umura ihitana abagore 300.000 buri mwaka.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kwivuza kare ari bwo buryo buboneye bwo guhangana n’ubukana bwa Kanseri y’Inkondo y’Umura.

Yagize ati “Ibikorwa byo kwisuzumisha ni ingenzi mu ntego yacu. Uburyo bwo kubikora mbere ni bwo bufasha mu guhangana n’iki cyorezo.’’

Kuva ibikorwa byo gusuzuma Kanseri y’Inkondo y’Umura bitangiye mu Rwanda mu 2015, abagore barenga 170.000 barisuzumishije.

Yakomeje avuga ko “Nizeye ko mu mwaka utaha nk’iki gihe, imikoranire n’izindi nzego izafasha kuzamura umubare w’abagore bitabira iyi gahunda.’’

Madamu Jeannette Kagame yasabye ko mu gihe Isi yashyize imbaraga mu gukora inkingo bikwiye ko n’iza Kanseri y’Inkondo y’Umura zitibagirana.

Kugeza ubu u Rwanda rwarenze intego ya OMS yo kugera ku mubare w’abakobwa 90% bari munsi y’imyaka 15 bakingiwe.

Ati “Kuva mu 2011, abakobwa bari hejuru y’imyaka 12 bakingiwe mu buryo buhoraho ku kigero cya 90%.’’

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika byageze ku kigero cya 97% mu bijyanye no gukingira virusi ya HPV ari nayo itera kanseri y’inkondo y’umura.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko n’abasore bakeneye gukingirwa mu kugabanya ikigero cyo kwanduzanya.

Ni ho ahera avuga ko u Rwanda rukeneye kubaka ubushobozi bugifasha gukwirakwiza inkingo.

Ati “Ndahamagarira inganda, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa gukorana na Guverinoma mu kugabanya ibiciro by’inkingo za Kanseri y’Inkondo y’Umura, ibyo kwisuzumisha no guhanga udushya mu ikoranabuhanga ryifashisha ubuhanga mu by’ubwenge bw’ubukorano, Artificial Intelligence.’’

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko intego yo kurandura Kanseri y’Inkondo y’Umura itagerwaho bitagizwemo uruhare n’abantu bose.

Ati “Tuzi ko iyi ntego itagerwaho hakiri umutwaro uremerereye abagore. Ndongera guhamagarira abagabo kwinjira muri uru rugamba. Ni ubufatanye bukwiye, ni ingenzi gusangira umutwaro, no kuruhura ibiremereye abagore mu gihe bahangana no kugera ku mpinduka zizagirira akamaro sosiyete yose.’’

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko yizeye kubona Afurika nk’umugabane ukorerwamo inkingo zifasha mu guhangana na Kanseri y’Inkondo y’Umura

Umuyobozi wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko Kanseri y’Inkondo y’Umura ari iya kane mu zibasira abagore benshi ku Isi, ariko ishobora kwirindwa mu gihe yavuwe kare.

Imibare ya OMS igaragaza ko mu 2018 iyi kanseri yishe abagore n’abakobwa basaga ibihumbi 311 mu gihe abanduye bo barenga ibihumbi 570.

Dr. Tedros avuga ko ‘hari ibikoresho byo kwirinda, kuvumbura no kuvura iki cyorezo.’

Ati “Kimwe na COVID-19, abarwaye Kanseri y’Inkondo y’Umura ntibagerwaho n’ibikoresho byo kwivura.’’

Madamu Sika Kaboré yavuze ko Kanseri y’Inkondo y’Umura ari ikibazo cyugarije Isi kandi gikwiye guhashywa.

Ati “Kanseri y’inkondo y’umura iri mu zoroshye kuvura ariko kubera kutagira amakuru ahagije n’ibikorwaremezo by’ubuvuzi bike, abantu benshi bagirwaho ingaruka n’iyi kanseri by’umwihariko abo mu bihugu bikennye.’’

Yagaragaje ko hakenewe imbaraga mu guhangana n’iyi kanseri cyane ko ibihugu 194 byashyizeho umukono.

Kanseri y’Inkondo y’Umura ishobora guterwa n’impamvu zitandukanye gusa OMS igaragaza ko ku kigero cya 99% iterwa na Virusi yitwa Human Papilloma Virus (HPV), yandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Nyuma yo kuyandura, kuva amaraso mu gihe kitari icy’imihango no kuyijyamo nyuma yo gucura ni bimwe mu biyigaragaza.

Nubwo iyi ndwara yica benshi muri Afurika kandi urukingo rwayo ruhari, ibihugu 10 gusa bya Afurika ni byo birufite.

Ibihugu 97 ku Isi ntibiratangiza uburyo bwo gukingira ababituye kubera ibiciro bihanitse n’icyuho mu gusaranganya inkingo.

Mu 2020, nibura 13% by’abakobwa bari hagati y’imyaka 9-14 ni bo bari bamaze gukingirwa Kanseri y’Inkondo y’Umura ku Isi. Ni igabanuka rya 2% kuko iyi mibare yari kuri 15% mbere ya COVID-19.

Umuyobozi w'Ishami rya Loni ryita ku Buzima (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko Kanseri y’Inkondo y’Umura nubwo ari iya kane mu zibasira abagore benshi ku Isi, ishobora gukira mu gihe yavuwe kare



source : https://ift.tt/3Dn3C6J
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)