M23 yashinjwe kubura imirwano mu Karere ka Bunagana yatumye abaturage magana bahunga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Republika ya Demokarasiya Kongo hubuye imirwano ikaze hagati y'ingabo za leta n'inyeshyamba. Abaturage bakomeje guhunga aho iyo imirwano ibera mu karere ka Bunagana bakajya ahandi mu gihugu abandi bakajya muri Uganda.

Iyo mirwano yatangiye ku Cyumweru nijoro ndetse ubu irakomeje aho yaeze hafi ya Pariki ya Virunga hicwa abarinzi bayo 2.Leta ya RDC ivuga ko byakozwe na M23.

Aba barwanyi biravugwa ko bigaruriye uturere dutandukanye hagati ya Rutshuru n'umujyi wa Goma mu birometero 40 gusa.

Amakuru aravuga ko abantu bari guhungira mu gihugu hagati abandi bakajya muri Uganda kuko amagana y'abaturage yinjiye muri iki gihugu aciye Kisoro bakakirirwa ahitwa Nyakabande.

Umutwe wa gisirikare Armee Nationale Congolaise w' umutwe wa politiki w'inyeshyamaba za M23, uravuga ko nta ruhare wagize mu iyicwa ry'abarinzi babiri ba pariki ya Virunga nkuko bivugwa na leta ya Kongo.

Mu itangazo ryashyizweko umukono n'Umuvugizi w'igisirikare cya M23, Major Willy Ngoma,ngo baratashye kandi bategereje ko leta ya Kongo ishyira mu bikorwa amasezerano bagiranye gusa ngo bafite umutwe wa gisirikare uyobowe na Gen.Sultan Makenga.Bavuze ko bamaze gutandukanya igisirikare na Politike.

Abarwanyi ba M23 bavuga ko bamaze imyaka 4 bavuye muri Uganda basubira muri RDC ndetse ngo bafite ibirindiro hafi na Rutshuru bategereje ko Perezida Tshisekedi azashyira mu bikorwa amasezerano bashyizeho umukono ku ngoma ya Kabila.

Bahakanye ko batari kurwana kuko bategereje amasezerano ko ashyirwa mu bikorwa.

IJWI RY'AMERIKA



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-yashinjwe-kubura-imirwano-mu-mu-karere-ka-bunagana-yatumye-abaturage-magana

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)