Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw'icyo gihugu. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw'icyo gihugu, harimo n'Umurwa Mukuru, Kampala.

Amateka koko burya ahora yisubiramo, Tariki ya 01 Ukwakira 1990, ubwo FPR-Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohora u Rwanda, Leta ya Yuvenali Habyarimana yakoze ikinamico, irara irasa urufaya rw'amasasu mu Mujyi wa Kigali, ibeshya ngo 'inyenzi' zawugezemo. Byahe byo kajya se ko icyari kigamijwe ari uguhohotera abaturage bo mu bwoko bw'Abatutsi, ngo ni iby'ibyitso by'inkotanyi. Icyo gihe ibihumbi by'Abatutsi byarunzwe mu magereza, abandi baricwa bazira gusa ko ari Abatutsi.

Ibi birasa neza n'ibirimo kubera mu gihugu cy'abaturanyi cya Uganda, aho abaturage b'Abayisiramu n'abo mu mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Yoweri K. Museveni, barimo kwicwa, abandi bagafungwa bashinjwa uruhare mu gutega ibisasu bimaze iminsi biturikira ahantu hanyuranye, harimo n'Umurwa Mukuru Kampala.

Imibare itangwa n'itangazamakuru ndetse n'imiryango itari iya Leta, irerekana ko ababarirwa mu icumi bamaze kwicwa barashwe, abandi amagana bakaba bari mu magereza hirya no hino muri Uganda, kandi umubare munini ukaba ari uw'abasengera mu idini ya Islam.

Mu kiganiro-mpaka cyatambutse kuri Televiziyo NBS muri izi mpera z'icyumweru. Minisitiri w'Umutekano muri Uganda, Gen. Jim MUHWEZI ntiyashoboye gusobanura impamvu abakekwaho ibyaha bicwa batagejejwe imbere y'ubutabera, ndetse arya iminwa ubwo yari abajijwe umubare nyawo w'abishwe n'abatawe muri yombi. Abari muri icyo kiganiro-mpaka, nka Meya w'Umujyi wa Kampala, Erias LUKWAGO, yatangajwe no kumva Minisitiri wUmutekano avuga ko nta makuru afite ku bishwe n'abafunze, agasanga ubutegetsi buri mu ikinamico yo kwikiza abo budashaka.

Ibisasu byatezwe muri Uganda kuva mu mpera z'Ukwakira uyu mwaka, byitiriwe umutwe wa ADF ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Haribazwa impamvu Ubutegetsi bwa Perezida Museveni butwerera ibyo bitero ADF, kandi umutwe w'iterabwoba wa'Islam State' wariyemereye ko ariwo utega ibyo bisasu.

Abasesenguzi baravuga ko Islamic State yibeshyera ko ariyo iri inyuma y'ibi korwa, ikaba ibiziranyeho n'inzego z'umutekano za Uganda kugirango ubutegetsi bushobore kugera ku mugambi wabwo. Basanga ibisasu bihitana inzirakarengane bitegwa na Leta ya Uganda ubwayo, kugirango ibone urwitwazo rwo kohereza abasirikari muri Kongo ivuga ko ikurikiranye yo ADF.

Uyu mugambi kandi ngo waba ugamije kwikiza abatavuga rumwe na Perezida Museveni, dore abicwa n'abafungwa hafi ya bose ari abo mu mashyaka ya opozisiyo.

Kugeza ubu Perezida Museveni yirinze kugeza ijambo ku baturage ribahumuriza,rinasobanura imiterere y'ikibazo, ahitamo gukoresha urubuga rwa 'twitter' kandi azi neza ko abaturage be bose atari ko bafite interineti.

Mu matora y'Umukuru w'Igihugu aheruka muri Uganda, abayoboke 54 ba Bobi Wine wari uhanganye na Yoweri Museveni, barishwe, abandi benshi cyane barakomeretswa, ndetse umubare munini urafungwa. Abafunzwe baje kurekurwa batanaburanye, ibi nabyo Minisitiri Muhwezi akaba atarashoboye kubisobanura muri icyo kiganiro-mpaka cya NBS.

Abantu banyuranye kandi benshi bakomeje gusaba ko muri Uganda hajyaho komisiyo yo kugaragaza ukuri ku bugizi bwa nabi ubutegetsi bwa Perezida Museveni bwakomeje gukorera abaturage, uko kuri kukaba ariko kubakirwaho ubwiyunge bw'abanya Uganda, nk'uko byagenze muri Afrika y'Epfo ubwo ingoma ya bagashakabuhake yari imaze gutsindwa.

Ubutegetsi bwa Perezida Museveni rero burakomerewe niba abaturage bageze aho babugereranya n'ubwa ba gashakabuhake.

The post Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw'icyo gihugu. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/56714-2/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=56714-2

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)