Kigali : Abamotari ngo Polisi ikabije kubandikira 'Mauvais Arret, na yo ikabashinja guhindura Parking aho itagenewe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bamotari bavuga ko ubusanzwe guhagarara ahatemewe [mauvais arrêt] bihanishwa amande y'ibihumbi 25 Frw mu gihe hari ahantu i Kigali hashyiriweho uwo mwihariko nko kuri Kigali Heights, kuri Marriot Hotel no kuri Simba super Market mu Mujyi rwagati.

Umwe yagize ati 'Kigali Heights iyo bagufashe ukuraho umugenzi bakaguca ibihumbi mirongo itanu [50 000Frw] hari Marriot iyo uhahagaze ukuraho umugenzi bakwandikira ibihumbi mirongo itanu, noneho nkibaza nti iyo bakwandikiye ibihumbi 50 ntabwo contravention bandikaho ko ari mauvais arrêt, bashyiraho amakosa abiri.'

Undi mumotari ati 'Uyu munsi mu Mujyi wa Kigali ahantu hose ni muri mauvais arrêt, ibyapa tugira ntibirenze bitatu.'

Undi we avuga ko yigeze kuzinduka ari mu gitondo akegera umupolisi ashaka kumusaba serivisi ngo amurebere niba nta bihano arimo ariko ko yaje gutungurwa no guhita yandikirwa.

Ati 'Ndamubwira nti 'ese ko nari nkubwiye ngo undebere niba nta deni ukanyaka ibyangombwa, mauvais arrêt ije gute ?'.'

Umuyobozi w'impuzamashyirahamwe y'Abamotari, Ngarambe Daniel avuga ko atumva impamvu abamotari baba bacibwa ariya mafaranga ibihumbi 50 Frw mu gihe n'imodoka ubwayo icibwa ibihumbi 35 Frw.

Avuga ko agiye kuvugana n'ushinzwe abamotari muri Polisi y'u Rwanda kugira ngo bamenye aho ikibazo cyaba kiri.

Ati 'Baba bakwiye kugaragaza itegeko babishingiyeho.'

Umuvugizi w'Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP IRERE Irene avuga ko hari abamotari babuza guhagarara ahantu runaka ariko bagakomeza kuhahagarara bigatuma babandikira n'ikosa ry'agasuzuguro.

Ati 'Ikosa bakunze gukora ni uko ahahagarara atahemerewe ariko bamubuza inshuro ebyiri, eshatu agenda agaruka bakamwandikira irindi kosa.'

SSP IRERE Irene avuga ko Abamotari bo mu Mujyi wa Kigali ntaho babuzwa guhagarara bakuraho umugenzi cyangwa bamufata ahubwo ko babuzwa kuhagarara umwana munini.

Akomeza avuga impamvu abamotari bakunze guhagarara umwanya munini hariya hantu, ati 'Nka Marriot bahakundira ko haba hari abagenzi ba buri kanya, ashobora kuhafata umugenzi cyangwa akahamusiga ariko atari ukuhagira parking.'



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Abamotari-ngo-Polisi-ikabije-kubandikira-Mauvais-Arret-na-yo-ikabashinja-guhindura-Parking-aho-itagenewe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)