Karongi: Umusore bamuketseho ubujura baramukubita bimuviramo urupfu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urugo uyu musore yakubitiwemo rwari urwa kabiri yari agiye kwibamo mu ijoro rimwe, nk'uko byatangajwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rubengera, Nkusi Médard.

Yagize ati: "Mu ijoro ryo ku wa Mbere yagiye kwiba mu rugo rwa mbere, avuyeyo ajya kwiba mu rugo rwa kabiri ari naho yafatiwe. Nyuma yo gufatwa yagerageje kurwanya abaturage bamufashe ari nabyo byamuviriyemo gukomereka."

Uyu musore yajyanywe kwa muganga na Polisi yari ije gutabara, ariko aza kugwa mu bitaro. Bivugwa ko yari amaze kwiba ibikoresho byo mu rugo birimo amasafuriya n'ibase.

Gitifu Nkusi yasabye abaturage kurushaho kwicungira umutekano no kujya bitabaza inzego z'umutekano mu gihe bagize ibibazo bibahungabanyiriza umutekano.

Yagize ati: "Turasaba abaturage ko bajya bicungira umutekano, bagatangira amakuru ku gihe inzego z'umutekano zikabatara aho kwihanira."



Source : https://imirasire.com/?Karongi-Umusore-bamuketseho-ubujura-baramukubita-bimuviramo-urupfu

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)