Ibisobanuro by'abaregwa kwica umuntu ku Kimisagara bamukubise Fer-à-béton byashenguye benshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Habimana Thomas na Bucyeye Callixte bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw'uwitwa Munyankindi Emmanuel w'imyaka 43 wakubiswe mu mugoroba wo ku wa 25 ukwakira 2021 mu Mudugudu wa Rurama, Akagari ka Kamuhoza mu Murenge wa Kimisagara muri Nyarugenge.

Bariya bagabo bakekwaho gukubita icyoma cya Fer à béton uriya mugabo umubiri wose bakamugira intere ubwo yahitaha ajyanwa mu bitaro bya Kigali CHUK yagera kwa muganga agahita ajya muri Coma.

Tariki ya 01 Ugushyingo 2021, uriya mugabo ngo yaje gushiramo umwuka kuko yari yakubiswe bikomeye cyane.

Ubwo abaregwa kugira uruhare muri ruriya rupfu bagezwaga imbere y'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge baburana ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo, Habimana Thomas yari yunganiwe na Me Tuyisenge Tito Theogene mu giye Bucyeye Callixte we yabwiye umucamanza ko yiteguye kwiburanira.

Ubushinjacyaha bwabagejeje imbere y'urukiko bubasabira gufungwa by'agateganyo, bwabwiye urukiko ko Habimana Thomas na Bucyeye Callixte bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake bizaka kuvamo urupfu.

Ubushinjacyaha bwasobanuriye urukiko ko ibyo bikiba ku wa 26 ukwakira 2021 Bucyeye Callixte yahise atabwa muri yombi nyuma y'ubuhamya bwatanzwe n'abatangabuhamya batandukanye babajijwe naho Habimana Thomas agatabwa muri yombi ku ya 01 ugushyingo 2021.

Nyuma yo kwereka urukiko uko Munyankindi Emmanuel yakubiswe na Habimana Thomas afatanyije Bucyeye Callixte, Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa iminsi 30 y'agateganyo kubera uburemere bw'icyaha bakurikiranyweho cyane ko mu gihe urubanza rwaba ruburanishijwe mu mizi urukiko rukabahamya icyaha bahanishwa igihano kiri hejuru y'imyaka ibiri.

Habimana Thomas wahawe umwanya ngo yisobanure, yahise abwira urukiko ko ibyavuzwe n'ubushinjacyaha atabyemera kuko uriya Munyankindi Emmanuel ari we wamusagariye ku buryo ibyabayeho byose yirwanagaho.

Me Tuyisenge Tito Theogene wabaye nk'utsindagira ibyatangajwe n'Umukiliya we Habimana Thomas, yavuze ko Munyankindi yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe akaba ari na we watangiye iriya mirwano.

Ati 'N'iyo mirwano ni we wayitangiye ahondagura umukiriya wange, n'iyo Fer à béton ni Munyankindi wayizanye aje kuyikubita Habimana Thomas n'uko amurusha imbaraga arayimwaka imirwano itangira ubwo bararwana biviramo Munyankidi urupfu.'

Uyu Munyamategeko yisunze ibiteganywa n'amategeko ko kuba umuntu yakurikiranwa adafunze ari ryo hame, yasabye Urukiko kurekura umukiliya we ahubwo rugategeka uko azajya yitaba.

Gusa ibyatangajwe n'uriya munyamategeko ko uriya nyakwigendera ari we watangije imirwano yamuviriyemo urupfu, byazamuye amarangamutima ya benshi bari mu cyumba cy'iburanisha ndetse n'Ubushinjacyaha.

Umushinjacyaha bwahise bubaza uriya Munyamategeko niba abantu bose bafite ubumuga bwo mu mutwe bicwa.

Bucyeye Callixte na we wisobanuye, yemereye Urukiko ko yakubise nyakwigendera kuko na we yari amaze kumukubita iriya Fer à béton.

Bucyeye yavuze ko ibyo yakoze yabikoze ari gukiza amagara ye kuko Munyankindi na we yari arimo kumukubita kandi ko atari azi ko biriya byashoboraga kuviramo Munyankindi urupfu ndetse ko ataragambiriye kumwica.

Urukiko rumaze kumva impande zombi rwemeje ko ruzasomwa umwanzuro warwo tariki ya 15 Ugushyingo 2021.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Ibisobanuro-by-abaregwa-kwica-umuntu-ku-Kimisagara-bamukubise-Fer-a-beton-byashenguye-benshi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)