Cyuma wa Ishema TV yatawe muri yombi nyuma yo gukatirwa igifungo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore ufite Shene ya Youtube yitwa Ishema TV, yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Umwanzuro w’Urukiko wasomwe ku wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2021, ko ahamwa n’icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, icyo kwiyitirira umwuga, icyo kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’ubutegetsi n’icyo gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’igihugu.

Akimara gukatirwa, Umucamanza Murerehe Saouda yahise ategeka ko atabwa muri yombi ako kanya agafungwa.

Inzego z’umutekano zahise zijya kumuta muri yombi mu rugo rwe, ziramufunga aho ubu ziri muri gahunda yo kumushyikiriza Gereza ya Mageragere.

Ibyaha yahamijwe byakozwe ku wa 15 Mata 2020 ubwo yangaga kumvira inzego z’umutekano zari zimusabye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma Hassan agiye gufungirwa i Mageragere



source : https://ift.tt/30hX9fd
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)