Ikikango cy'iturika ry'ikindi gisasu i Kampala cyakangaranyije abatari bacye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibinyamakuru bitandukanye bikorera muri Uganda dukesha aya makuru, bivuga ko igipolisi cya Uganda kihutiye kugera kuri ririya soko ariko ubu hakaba hatekanye.

Igipolisi cya Uganda cyatangaje ko habayeho kwikanga iturika ry'Igisasu kuri ririya soko rya Akamwesi ku muhanda wa Gaza ariko ko nta gisasu cyaturitse.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, CP Fred Enanga yagize ati 'Ntabwo ari ukuri. Itsinda ryacu ryihutiye kuhagera ariko ryasanze ntakibazo gihari. Ni ukwikanga iturika ry'igisasu gusa.'

Abakunze gukorera kuri ririya soko, baravuga ko ubu hariya hatuje cyane kuko nyuma y'uko kwikanga hahise harindirwa umutekano mu buryo budasanzwe.

Hashize umunsi umwe i Kampala haturikiye ibisasu bibiri kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, birimo kimwe cyaturikiye hafi y'Ingoro y'Inteko Ishinga Amategeko bigahitana abantu bagera muri batandatu.

Ni ibitero byakangaranyije umurwa mukuru wa Uganda, Kampala byatumye Perezida wa Repubulika wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni asaba inzego z'umutekano n'iz'ubutasi gusaka ahantu hose hashoboka kugira ngo abagizi ba nabi bari inyuma ya biriya bikorwa batahurwe.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/7/article/Ikikango-cy-iturika-ry-ikindi-gisasu-i-Kampala-cyakangaranyije-abatari-bacye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)