Habonetse umuti wa mbere w'urushinge uvura SI... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imiti Cabotegravir (uzwi kandi kw'izina rya Vocabria ukaba warakozwe n'ikigo ViiV Healthcare) hamwe na rilpivirine (uwu nawo ukaba uzwi kandi nka Rekambys wakozwe na Janssen) ni imiti iterwa incuro ebyeri ,rumwe rumwe ukwarwo rimwe mu mezi abiri.

Uyu muti ukaba ugirira akamaro gusa abantu bageze ku rugero rw'aho ubandu bwa SIDA butakiboneka mu maraso nyuma y'igihe baamaze bakoresha bya binini.Abahanga bavuga ko uyu muti ushobora kugirira akamaro abantu benshi.

Umwarimu  wa kaminuza Chloe Orkin, akaba ari umuhanga mu bijyanye n'ubwandu  bwa SIDA wigisha muri kaminuza ya Queen Mary yo muri London ho mu Bwongereza, avuga ko uyu muti ushobora kugabanyiriza abarwayi umuruho wo guhora bafata bya binini buri munsi, kuko wo bawutera incuro esheshatu (6) gusa mu mwaka.


Muganga Sanjay Bhagani, uyobora  ishirahamwe European Aids Clinical Society, avuga ati: "Iki ni ikintu gikomeye cyane kunenwa ni ikibazo gikomeye cyane ku banduye SIDA, kandi abatari bacye ntiboroherwa no gufata ibinini iminsi yose. Ibi rero bizatuma abenshi boroherezwa nuyu muti uterwa mu rushinge"

Alex Sparrowhawk w'i Manchester, usanzwe ukora mw'ishirahamwe ryishinzwe kurwanya SIDA rizwi nka Terrence Higgins Trust.Hashize imyaka 12 yanduye SIDA, kuva icyo gihe akaba ari ku binini bya ART iminsi yose. Avuga ko ari ikintu kiryoheye amatwi kumva ko hari uwundi muti ushobora kugabanya uwu umurego wa SIDA''.


Mu magambo ye yagize ati: "Ibyiyumviro byo guterwa umuti incuro 6gusa mu mwaka ntagufata imiti ya buri munsi ni ikintu gishimishije cyane. Kwibuka ko ugomba gufata imiti ya SIDA buri munsi  bwikwibutsa ko urwaye SIDA kandi ntibishobora kukuvamo.''

Akomeza agira ati: "Hari abantu bashobora kuba babana n'abandi batazi ko banduye cyangwa batanduye SIDA, cyangwa usanga bakora akazi gatuma bazenguruka hirya no hino kw'isi, ibi bigashobora kuba inzitizi ku guhora umuntu afata imiti iminsi yose''.

Kubwe, abakwiye gushyirwa imbere mu kubona  uyu muti ni abawukeneye cyane kurusha  abandi, nk'urugero abasanzwe bahura n'ikibazo cyo kunengwa. Abagiraneza bishimiye cyane uyu muti mushyashya wemejwe n'ikigo cy'ubuvuzi mu Bwongereza NHS.

Uyu muti  ugabanya ubukana bwa SIDA, ukaba ukora kimwe na bya binini bari basanzwe bafata. Byitezwe ko mu Bwongereza abantu basaga 13.000 bashobora gutangira gukoresha uyu muti.

Src:www.BBC.com




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111692/habonetse-umuti-wa-mbere-wurushinge-uvura-sida-111692.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)