Dore zimwe mu mpamvu ziri ku isonga mu gutera uburwayi bw'amaso #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ingabo z
Ingabo z'u Rwanda zigira uruhare mu bikorwa biteza imbere abaturage harimo no kubaha serivisi z'ubuvuzi

Ubwo bushakashatsi nk'uko buboneka ku rubuga https://www.iapb.org/fr/learn/vision-atlas/causes-of-vision-loss/ bwagaragaje ko abantu bagera kuri Miliyoni 161 ku Isi, bafite ikibazo cyo kutabona neza ibintu bibari kure, mu gihe abagera kuri Miliyoni 510 ku Isi bo bafite ikibazo cyo kudashobora kubona neza ibintu bibegereye.

Abo bafite ibyo bibazo byo kutabona neza, ngo bashobora kubona neza bifashishije amadarubindi ajyanye n'ibibazo bafite, cyangwa se bakabagwa hagamijwe gukosora ibibazo bafite bityo bakongera kureba neza.

Mu mpamvu ziri ku isonga mu gutuma abantu batakaza ubushobozi bwo kubona neza, harimo indwara y'Ishaza. Kuri urwo rubuga bavuga ko abantu bagera kuri Miliyoni 100 ku Isi, batakaje ubushobozi bwo kubona neza, bitewe n'Ishaza.

Muri abo Miliyoni 100, abagera kuri Miliyoni 17 barahumye burundu ntibakibona na gato, mu gihe abandi bagera kuri Miliyoni 83 bo ngo bafite ikibazo cyo kutabona neza. Abafite ibyo bibazo ngo bashobora kongera kubona mu gihe bagiye kwibagisha iyo ndwara y'ishaza kwa muganga.

Izabukuru cyangwa se kuba umuntu atangiye gusaza, na yo ni imwe mu mpamvu zikomeye zituma umuntu atangira gutakaza ubushobozi bwo kubona neza. Abantu bagera kuri Miliyoni 8 ku Isi, batakaje ubushobozi bwo kubona neza bitewe n'uko bageze mu zabukuru. Muri abo Miliyoni 8, abagera kuri Miliyoni 1.9, barahumye burundu.

Indi mpamvu ikomeye mu zitera ubuhumyi cyangwa ibibazo byo kutabona neza, ni iyitwa ‘Le glaucome', irangwa no kwangiza imitsi ishinzwe kujyana amakuru ku bwonko.

Kubera icyo kibazo cya ‘glaucome' abantu bagera kuri Miliyoni ku Isi, batakaje ubushobozi bwo kubona neza, muri abo, abagera kuri Miliyoni 3.6 barahumye burundu, mu gihe abagera kuri Miliyoni 4.2 bo bafite ibibazo byo kutabona neza. Gusa ku bantu bafite ikibazo cya ‘glaucome' ngo bashobora kukivuza kikarangira kitarabatera ubuhumyi kuko ngo kirarangira.

Indi mpamvu ikomeye yongera ibyago byo gutakaza ubushobozi bwo kubona neza, cyangwa se guhuma, ni Diyabete yo kugira isukari nyinshi. Iyo Diyabete ngo hari ubwo ibangamira imikorere y'amaso, kubera ko yangiza imitsi y'amaraso ituma amaso akora neza.

Ku rubuga https://www.avogel.co.uk bavuga ko mu mpamvu zitera ibibazo byo kutabona neza ndetse bikaba byavamo n'ubuhumyi ku bantu b'igitsina gore, harimo ‘menopause' (igihe umugore aba atakijya mu mihango). Iyo bamwe mu bagore bageze mu bihe bya ‘menopause' ngo batangira kugira ibibazo byo kutabona neza, kugira amaso yumagara n'ibindi bishobora no kuba impamvu y'ubuhumyi igihe umuntu ativuje kare.




source : https://ift.tt/3l9n8MX
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)