Amakuru yatanzwe na Mineduc avuga ko aya manota azajya hanze ku wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021.
Amanota agiye kujya hanze ni ay’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta mu mwaka w’amashuri wa 2020/2021 bagera ku 52.145 barimo abahungu 22.894 n’abakobwa 26.892.
Amanota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye agiye kujya hanze akurikira ay’abo mu cyiciro rusange cy’amashuri abanza n’ay’abo mu mashuri banze yatangajwe mu Ukwakira 2021.
MINEDUC iramenyesha abanyeshuri, ababyeyi n'Abaturarwanda muri rusange ko izatangaza amanota y'abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 6 w'amashuri yisumbuye, uwa 3 w'amashuri nderabarezi n'uwa 5 (L5) w'amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro tariki 15/11/2021 saa 14:00.
— Ministry of Education | Rwanda (@Rwanda_Edu) November 12, 2021
source : https://ift.tt/3n7Icom