Abunganizi mu mategeko bo mu Rwanda n'u Burundi ntibemerewe gukorera muri Kenya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abunganira abandi mu mategeko bakomoka muri Tanzania na Uganda bo bemerewe gukorera umwuga wabo muri Kenya nk'uko biteganywa mu ngingo ya 12 na 13 z'itegeko rigenga abavoka.

Komisiyo y'Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe iby'ubutabera muri Kenya, ivuga ko ibihugu byose bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC), bikwiye gushakira umuti iki kibazo mbere y'uko Kenya ifungurira amarembo u Rwanda, u Burundi na Sudani y'Epfo mu by'ubutabera.

Ikinyamakuru The East African, kivuga ko abanyamategeko 13 b'Abanya-Kenya bakoreraga mu rugaga nyarwanda rw'Abavoka basabye Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya gukurikirana vuba uko u Rwanda n'u Burundi byakwinjizwa mu bihugu birebwa n'itegeko kugira ngo bizorohere Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga kurahira no kwakira ubusabe bw'abaturuka muri ibi bihugu bashaka gukorera muri Kenya.

Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya mu mavugurura yakoze ku itegeko rya 2012, yavuguruye ingingo ya 12 n'iya 13 y'itegeko rigenga abavoka kugira ngo hongerwemo abo mu Rwanda n'u Burundi ariko Urukiko rw'Ubujurire mu 2019 rwitambitse ayo mavugurura rukumira ibi bihugu.

Urwego Ngishwanama mu birebana n'ubutabera rukorera muri Kenya rwavuze ko guhindura ingingo ya 12 mu itegeko rigenga abavoka mu rwego rwo kwemerera abatari Abanya-Kenya gukorera ubutabera mu gihugu kandi ibihugu byabo bidaha ikaze abavoka bo muri Kenya byaba ari ugutesha agaciro ububasha bw'Inteko Ishinga Amategeko.

Bivugwa ko kandi ubusanzwe hari ikibazo cy'uko ibishingirwaho mu kwemerera umuntu kwinjira muri kaminuza zigisha iby'amategeko no kwinjira mu ngaga z'abavoka muri EAC atari bimwe.

Iki kinyamakuru cyongeraho ko ibi bishobora kuba impamvu ituma ibihugu byo muri uyu muryango bitemera guhererekanya abanyamategeko.




source : https://ift.tt/3kpjZZb
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)