Abayobozi batowe barakora iki ngo bagabanye igwingira mu bana? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imibare y'Akarere ka Burera iheruka gushyirwa ahagaragara mu mwaka wa 2019-2020, igaragaza ijanisha rya 41,6% ry'abana bari munsi y'imyaka itanu bafite ikibazo cy'igwingira.

Ni imibare Umuyobozi w'aka Karere Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko iri hejuru cyane, ibibaha umukoro wo kurushaho kongera ubukangurambaga bwegereye abaturage, kugira ngo bahindure imyumvire ku birebana no gutegura indyo yuzuye igaburirwa umwana, umubyeyi utwite na we akarushaho gusobanukirwa ko ari inshingano ze kwibanda ku mafunguro agizwe n'indyo yuzuye mu rwego rwo kurinda umwana kuzavukana ibibazo by'imirire mibi.

Yagize ati: “Nka Komite nyobozi nshya, tugiye gukomeza gufatanya duhurize hamwe imbaraga mu kwigisha abaturage bacu binyuze muri gahunda y'Igikoni cy'umudugudu n'izindi zarushaho kubafasha kubijijukirwa. By'umwihariko abafashwa muri gahunda zigamije kubakura mu bukene nka VUP, aborozwa inka, abahabwa akazi muri mirimo igenda ihangwa ku mupaka n'izindi gahunda zinyuranye zifasha abaturage kubona amafaranga; tuzajya dukurikirana tubafashe kuyifashisha bibanda ku kwihaza mu biribwa bigizwe n'indyo yuzuye igaburirwa abana bibarinde kugwingira”.

Mu bindi uyu muyobozi avuga byafasha kugabanya ikibazo cy'igwingira, harimo no gushishikariza abaturage kutamarira umusaruro ku masoko ngo biyibagirwe cyane ko aka Karere kari mu turere tweza umusaruro mwinshi.

Hari kandi kongera uturima tw'igikoni, duterwamo ubwoko butandukanye bw'imboga no gutera ibiti by'imbuto kuri buri rugo, kugira ngo bifashe imiryango kwihaza ku mafunguro agizwe n'indyo yuzuye.

Hari abavuga ko Amarerero y'abana bato aramutse yongerewe yagira uruhare rukomeye mu kugabanya ikibazo cy'igwingira mu bana

Mukakarangwa Fabiola, ni umwe mu baturage bavuga ko kuba nta marerero ahagije muri aka Karere, biri mu bigira uruhare mu gutuma abana babura aho birirwa, mu gihe ababyeyi babo baba bagiye gushakisha imibereho.

Yagize ati: “Murazi ukuntu imibereho y'iki gihe isaba abantu gukora cyane kugira ngo babone ibitunga ingo. Hari nk'igihe ababyeyi bajya nko mu biraka by'ubwubatsi, n'indi mirimo y'ubucancuro bashakisha udufaranga, ku bw'amaburakindi bagahitamo gusiga abana mu ngo, batanafite icyo barya cyangwa ubundi buryo bwo kubitaho, bikaba intandaro yo kugwingira”.

Ati: “Kuba nta marerero ahari atwegereye twajya dusigamo abana bacu, biri mu byo mbona bidindiza abana bacu mu mikurire kuko n'ayo bagiye bashyiraho mu ngo z'abaturage usanga henshi atujuje ibyangombwa byorohereza umwana kuba yahirirwa. Ku bwanjye mbona ubuyobozi bwashyira imbaraga mu kutwubakira amarerero tukajya tuhasiga abana aho bashobora kwitabwaho babonerwa indyo yuzuye, isuku kandi bitaweho n'ababihugukiwe, bikaba byadufasha mu mikurire yabo izira kugwingira”.

Mu ntego Akarere ka Burera gafite harimo kongera umubare w'amarerero mu Midugudu yose igize aka Karere uko ari 571, ku buryo nibura buri mudugudu wagira amarerero atatu, mu rwego rwo korohereza abana. Kugeza ubu mu Karere hose hakaba baharirwa amarerero asaga 400.

Mayor Uwanyirigira, na we asanga mu gihe yaba yiyongereye, hari uruhare yagira mu kugabanya ikibazo cy'igwingira. Ati: “Turi kugerageza gukorana bya hafi n'abafatanyabikorwa b'Akarere ka Burera dufatanyije n'ababyeyi, kugirango amarerero dufite ubu tubashe kuyakurikirana mu buryo bwimbitse ariko kandi tunareba uko twongera andi mashyashya yujuje ibisabwa byose kandi akora mu buryo busubiza ikibazo mu by'ukuri. Ni ikibazo dukomeje gukurikirana kugira ngo bidufashe kugabanya ibipimo by'igwingira mu bana bacu”.

Ikindi ngo ni ugufasha abaturage guhindura imyumvire ku gutegura indyo yuzuye kuko hari abo usanga bihagije mu biribwa ariko badasobanukiwe kubitegura mu buryo buboneye kandi bufitiye umubiri akamaro.

Leta y'u Rwanda yihaye intego yo kuba mu mwaka wa 2024, ikigero cy'igwingira mu bana, kizaba cyagabanutse kugera kuri 19% kivuye kuri 35% kiriho ubu.




source : https://ift.tt/3l8Zikm
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)