Abasoje amasomo barimo abagabo 1869 n’abagore 450 bakaba bari bayamazemo amezi 12.
Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yatangaje ko aya masomo y’ibanze ahabwa abapolisi ashimangira ubushake bwa guverinoma na polisi bwo kubaka igipolisi cy’umwuga no kugeza kuri polisi y’u Rwanda ubushobozi bukenewe kugira ngo ishobore kurangiza inshingano zayo zikomeye zo kubumbatira amahoro n’umutekano w’abaturarwanda ndetse n’uw’ibintu byabo.
Yabasabye gukoresha ubumenyi bahawe birinda icyakwangiza isura y’urwego binjiyemo.
Ati “Ubumenyi bw’ibanze mwahawe bwo gukumira no kurwanya ibyaha mukwiye kuzabukoresha mu mirimo yanyu ya buri munsi, aho muzakorana n’abandi bapolisi bababanjirije mu kazi, mwirinda icyo ari cyo cyose cyakwangiza isura nziza ya Polisi y’u Rwanda.”
Yabashimiye ubwitange n’umurava byabaranze mu gihe cyose aya mahugurwa amaze avuga ko nta bunyamwuga bwagerwaho bitanyuze mu nyigisho nk’izi bahabwa.
Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda yahagurukiye gukumira ibyaha bikomeye birimo ibya ruswa n’ibifitanye isano na yo, ihohoterwa ribera mu ngo, irishingiye ku gitsina, iterabwoba, impanuka zo mu muhanda n’ibindi kandi ko buri mupolisi agomba kumva ko iyi nshingano imureba.
Yasabye abapolisi b’u Rwanda kuba intangarugero mu kubahiriza amategeko bashyigikira gahunda za leta aho buri wese akorera kandi n’abaturage bakabigira umuco.
Minisitiri w’Ubutabere kandi yagarutse ku ruhare rwa polisi mu kugabanya ibyaha mu gihugu ndetse ukwiyubaka kwayo kukaba gutuma isigaye yitabazwa na Loni mu kugarura umutekano mu bibazo by’amahanga.
Yasabye abarangije aya mahugurwa gutanga umusanzu muri iki gikorwa gihesha igihugu ishema. Kugeza ubu Polisi y’u Rwanda ifite abapolisi muri Centrafrique, Mozambique, Sudani y’Amajyepfo n’ahandi.
Ubuyobozi bwa Polisi bwatangaje ko ugereranyije n’uko aba bapolisi bagaragaje ikinyabupfura nta shiti ko inshingano zabo bazazubahiriza.






















Kanda hano urebe andi mafoto menshi
Amafoto: Yuhi Augustin
source : https://ift.tt/3CD7X4k