Zari watandukanye na Diamond Platnumz yashatse kugumura abagore bafite abagabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Zari Hassan wakanyujijeho na Diamond Platnumz yavuze ko abagore badakwiye kwizera abagabo babo kuko bigoye ko umugabo yahazwa n' umugore umwe.

Uyu mugore w'abana batanu avuga ko nta mugabo wahazwa n'umugore umwe, bityo rero ko badakwiye guta umwanya babagarura.

Ati 'uti yababaye, namutunganya nkamugarura. Muvandi, yamaze kubona abandi bagore 8 bagerageza kumuhumuriza, ntube muri iyo kipe y'ubwubatsi.'

'Hari ibihe bidasaba ubwizerwa cyangwa kwihangana ahubwo gukoresha ibyiyumviro.'

Yasabye kandi abagore kudakoresha imibiri yabo nabi, kuko hari ababafata nk'ibikoresho, ngo bagomba gukomera.Ibi yabivuze nyuma yaho yagacishijeho mu rukundo n'umuhanzi Diamond nyuma bazaka gutandukana amushinja gukunda abagore benshi.



Source : https://yegob.rw/zari-watandukanye-na-diamond-platnumz-yashatse-kugumura-abagore-bafite-abagabo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)