Nyamagabe: Urubyiruko rwitabiriye amarushanwa rwahembwe amafaranga ibihumbi 800 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyabugeni Samuel yakoze ikibumbano kibutsa abantu gukaraba intoki mu rwego rwo kwirinda Covid-19, bimuhesha igihembo cya 4
Umunyabugeni Samuel yakoze ikibumbano kibutsa abantu gukaraba intoki mu rwego rwo kwirinda Covid-19, bimuhesha igihembo cya 4

Abitabiriye aya marushanwa basabwe kohereza ibihangano byabo ku rubuga rwa YouTube Nyamagabe Art Council, maze tariki 8 Ukwakira 2021 baza kubigaragaza imbonankubone, ndetse batanu ba mbere barabihemberwa.

Igihangano cya mbere cyagenewe igihembo cy'amafaranga ibihumbi 300, icya kabiri kigenerwa ibihumbi 200, icyakurikiyeho ibihumbi 120, ikindi 100 naho icya gatanu ari na cyo cyahagarariweho, kigenerwa ibihumbi 80.

Espérance Nyirasafari w'imyaka 31, ni we wabaye uwa mbere, abikesha imbyino irimo ahavuga ngo “Ejo ni nde waba depite, ejo ni nde waba umuntu ukomeye? Have winyicira ubuzima, namenye ko ejo hanjye ari heza.”

Esperance Nyirasafari wegukanye igihembo cya mbere cy
Esperance Nyirasafari wegukanye igihembo cya mbere cy'amafaranga ibihumbi 300

Yishimira igihembo yahawe, yagize ati “Abana nifashisha ngiye kubashakira udukoresho, nanjye ubwanjye nongere nsubire muri studio, nongere nyikore neza. Muri makeya kiriya gihembo bampaye ngiye kugikoresha nivugurura.”

Ibi binavugwa n'abagize itsinda “The Generation” ryabaye irya kabiri, babikesha indirimbo irimo ibango ribuza ba abagabo bakuze bazwi nka ba ‘sugar daddy' guhemukira abana rivuga ngo “Dore ungana na papa wakabaye undera, abo wibarutse bo turangana. Winshukashuka uvuga ko tungana, oya, oh non!”

Abitabiriye aya marushanwa bifuza ko yajya aba kenshi, kuko kuri bo ari uburyo bwo kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rwifuzwa.

Nyirasafari ati “Ngiye mbona inzira yo kunyuzamo ubutumwa nk'iyi mbyamfasha kuko mu buzima ndi umwarimu w'urubyiruko. Nanjye mfite ubuhamya bw'ibyo numvise n'ibyo nabonye byakwangiza urubyiruko.”

Abagize itsinda The Generation begukanye igihembo cy
Abagize itsinda The Generation begukanye igihembo cy'amafaranga ibihumbi 200

Gabriel Irakarama, umukozi w'Akarere ka Nyamagabe ushinzwe urubyiruko, siporo n'umuco, ari na we wateguye aya marushanwa, avuga ko bayateguye kuva mu kwezi kwa Nyakanga, ibiruhuko bigitangira, mu rwego rwo kugira ngo abanyeshuri baje mu biruhuko na bo bazayitabire, ariko no kugira ngo ubutumwa bwateguwe buzabarinde.

Agira ati “Twayateguye kugira ngo turinde urubyiruko ruje mu biruhuko ku bw'ibishuko bahura na byo iyo ruri mu biruhuko. Ni n'uburyo bwo kubazamurira impano bafite.”

Anavuga ko atitabiriwe uko bari babyiteze kuko ngo bari biteze ko hazitabira abagera mu 100, hakitabira 20. Atekereza kandi ko ingamba zo kwirinda Covid-19 ziri mu byabiteye.

Gusa na none, yumva intego y'uko ubutumwa buri muri ibyo bihangano bugera kuri benshi barayigezeho kuko umurongo wa YouTube Nyamagabe Art Council babishyizeho wasuwe n'abatari bake, ku buryo hari n'indirimbo zarebwe inshuro 1200, izindi inshuro 800, gutyo gutyo.

Irakarama anavuga ko ibihangano byashimwe bazafasha ba nyirabyo kubinononsora no kubisakaza, kandi ko amarushanwa y'ubutaha azatangira kare, agatangirira mu bigo by'amashuri aho abayatsinze bazahembwa ibikoresho by‘ishuri, hanyuma akazanakomeza mu biruhuko.




source : https://ift.tt/3iPDNnH
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)