Umugore yarize cyane ubwo yahabwaga impano y'imodoka n'umugabo we nk'ishimwe ry'uko yamubyariye umuhungu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore wo muri Nijeriya uherutse kwibaruka umwana w'umuhungu,yarize biramurenga nyuma y'aho ahawe imodoka n'umugabo yo mu bwoko Venza.

Muri videwo yasangiwe ku mbuga nkoranyambaga, uyu mugore yagaragaye afite amarangamutima menshi ubwo yari amaze guhabwa iyi modoka,aho byamurenze akabyinira umugabo we.

Umugore yakomeje guhanagura amarira,ubwo itsinda ry'abanyamuziki ryamucurangiraga muri ibi birori yari yateguriwe n'umugabo we.

Aya mashusho yasangijwe kuri Instagram na @sikiru_akinola,yagaragaje uyu mugore n'umugabo we babyinana hanyuma umugabo amujyana aho iyo modoka yamuguriye iri.

Amakuru avuga ko iyi mpano yageze mu rugo rw'uyu mugore, nyuma y'iminsi ine yibarutse umuhungu.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yarize-cyane-ubwo-yahabwaga-impano-y-imodoka-n-umugabo-we-nk-ishimwe-ry

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)